
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinze Zimbabwe ibitego 32 kuri 16, ihita ibona itike ya kimwe cya kane mu gikombe cya Afurika cya Handball cy`abatarengeje imyaka 20.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026-2027, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, aho imikino itandatu yabimburiye shampiyona yatanze ishusho y’uko uyu mwaka ushobora kuzagenda, aho amakipe amwe akomeye yatangiye urugendo atsikira.

Cassa Mbungo Andre niwe mutoza mushya w`ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 ( Amavubi U20), anahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabera muri Tanzania.

Umutoza w`ikipe ya APR FC, Taleb Abderrahim,yatangaje ko gustindwa na Les Aigles du Congo mu mukino wa CAF Champions League, byatewe n`imyitwarire y`abasifuzi avuga ko bamutunguye cyane, avuga ko umupira udashobora gutera imbere hakiri basifuzi nk`abo yabonye.

Kapiteni wa kabiri wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, yavuze ko nubwo batsinzwe umukino ubanza wa CAF Champions League, abafana badakwiriye gucika intege ahubwo ko abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura i Kigali.

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kimenyi Yves, yahishuye byinshi ku buzima bwe bwite ndetse n’umwuga we w’umupira w’amaguru, birimo ibyamuvuzweho ku mubano we na Muyango Claudine ndetse no ku gitego yatsinzwe muri CHAN cyahuriranye no kumenya ko agiye kuba umubyeyi.

Ikipe ya FC Les Aigles du Congo ishobora kwinjira mu kibuga ihura na APR FC mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League idafite abakinnyi batatu b’ingenzi basanzwe bayifasha.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yerekeza muri UTA Arad yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Patrice Evra, wabaye kapiteni wa Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka ishize, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Umukinnyi w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda, Rafael York, yamaze gusubira muri Suède nyuma yo gusinyira ikipe ya IK Brage avuye muri FC Anyang yo muri Koreya y’Epfo.