Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y`abagore, She-Amavubi, yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 (2028 Summer Olympics), nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026. Ikipe y`u Rwanda ntabwo yatangiriye mu ijonjora rya mbere, aho yategereje ijonjora rya kabiri.
Mu gice cya mbere, impande zombi zatangiye zisatira cyane, gusa abakinnyi bo mu busatirizi bagorwa no kubona uburyo bwiza bwo gushyira umupira mu izamu. Ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Cassa Mbungo André yahise akora impinduka ku munota wa 35, asimbuza Dukuzumuremyi Mari Claire na Uwase Mireille.
Ethiopia na yo yahise ihura n’ikibazo cy’imvune, ubwo umunyezamu wayo Balcha Tarikua yagonganaga n’umukinnyi w’u Rwanda, agasimburwa na Jula Betelhem.
Igitego cya mbere cya Ethiopia cyaje mu minota y’inyongera y’igice cya mbere. Ku munota wa kabiri muri irindwi yari yongeweho, Uzayisenga Lydia yitsinze igitego nyuma y’umupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Abebe Mihiret, bituma Ethiopia ijya kuruhuka iyoboye 1-0.
Umutoza w’u Rwanda yashatse guhindura isura y’umukino atangira igice cya kabiri, aho Abimana Laurence na Mukantaganira Joselyne binjiye mu kibuga, hagamijwe kongera imbaraga mu busatirizi no gushaka igitego cyo kwishyura.
Nubwo She-Amavubi yakomeje gushaka uko yagaruka mu mukino, Ethiopia yakomeje guteza ibibazo ba myugariro b’u Rwanda. Senaf Denise na Mesay Tanga bari mu bakinnyi bagoye cyane ubwugarizi bw`Amavubi bwarimo ba myugariro Uwimbabazi Immacullée, Uwase Andersène ndetse n’umunyezamu Ndakimana Angeline.
Mu minota 10 ya nyuma, Cassa Mbungo André yongeye gukora impinduka, Niyonshuti Emerance asimburwa na Mutuyemariya Florentine, mu gihe Uwingeneye Grace yinjiraga mu kibuga asimbura Mukagatete Emelyne. Icyakora, izo mpinduka ntizahinduye ibyavuye mu mukino.
Ethiopia yahise itahana intsinzi y’igitego 1-0, mu gihe She-Amavubi asigaje akazi gakomeye ko kwishyura uwo mwenda mu mukino wo kwishyura.
Umukino wo kwishyura uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Ikipe izatsinda muri iyi mikino ibiri izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana mu ijonjora rya gatatu.