Gorilla FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro-League 2026-27. Yasoje ari abakinnyi 9 nyuma y'uko Masudi Naricisse na Sunday Inemesit bahawe amakarita atukura.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu bakina umukino w'umunsi wa kane wa BK Pro-League. Uyu mukino ukaba watangiye wihuta cyane ariko na none ukunirwa mu kibuga hagati cyane.
Ku munota wa 11, Ganijuru Elie yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w'izamu. Rayon Sports yarimo ishyira igitutu kuri Gorilla FC yaje kongera guhusha uburyo ku munota wa 15 ubwo Iradukunda Elie Tatou yateraga ishoti ariko Cuzuzo Aime Gael arikuramo.
Ku munota wa 20, Gorilla FC yabonye amahirwe akomeye ubwo Inemesit Sunday Akang yahinduraga umupira imbere y'izamu hakabura umukinnyi we ushyira mu izamu. Ku munota wa 24, Gorilla FC yakoze impinduka hakiri kare maze Chancelor Mengue Ndong aha umwanya Mosengo Tansele.
Gorilla yaje kubona kufura ku munota wa 35 ku ikosa Ganijuru Elie yakoreye Nduwimana Eric, yatewe na Monsengo Tansele wayiteye neza ariko Dande Junior umupira arawufata.
Ku munota wa 38, Elie Tatou yahinduye umupira mwiza ashaka Issa Djiguiba ariko ateye mu izamu unyura hanze y'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Gorilla FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 53 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Nshuti Didier ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Sunday Inemesit.
Ku munota wa 61, Rayon Sports yakoze impinduka, Iradukunda Elie Tatou aha umwanya Nizeyimana Moubarak. Gorilla FC nayo yahise ikora impinduka Ishimwe Aime Thierry aha umwanya Karenzo Alexis.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko yatangiye gushyira igitutu kuri Gorilla FC ishaka igitego cyo kwishyura irema uburyo bwinshi harimo imipira ibiri ikomeye ya Uwumukiza Obedi ku munota wa 62 na Tambwe Ngongo Gloire ku munota wa 65 ariko umunyezamu Cuzuzo Aime Gael akomeza gutabara.
Cuzuzo Aime Gael yongeye kurokora Gorilla FC ku munota wa 77 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Tambwe Ngongo Gloire yashyize muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 81, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka Atisso Kodjo yinjiye mu kibuga asimbura Uwumukiza Obed.
Ku munota wa 82 ubwo Kameni Herman Junior yahaga umupira Moubarak ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo, abakunzi bayo bari bagize ngo igiye kubona igitego cyo kwishyura ariko amahirwe akomneza kubura.
Ku munota wa 89, Rayon Sports yabonye amahirwe ariko Didier Nshuti ashyizeho umutwe unyura hanze y'izamu. Mu minota y’inyongera Masudi Naricisse ukina mu kibuga hagati muri Gorilla FC, yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo yerekwa umutuku.
Byahise biteza imvururu nyinshi cyane zatumye na Sunday Inemesit n'umutoza w'abanyezamu ba Gorilla FC Andre Mazimpaka nabo bahabwa amakarita atukura.
Ku munota wa karindwi w'inyongera mu minota umunani yongeweho, myugariro wa Rayon Sports, Nshuti Didier na we yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Akayezu Jean Bosco. Umukino warangiye ari 1-0.