Ikipe ya REG y`abagore muri Basketball, yahaye akazi Cheikh Sarr nk`umutoza mukuru wayo, mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya FIBA Africa Zone 5 y`abagore (FIBA Africa Zone 5 Women’s Club Championship).

Aya marushanwa ateganyijwe hagati ya tariki ya 17 n’iya 24 Ukwakira, akazabera i Dar es Salaam muri Tanzaniya.
Uyu munya Senegal wahoze atoza ikipe y`igihugu y`u Rwanda, yamaze kugera mu Rwanda, aho kuri uyu gatatu tariki 7 Ukwakira, yahise akoresha imyitozo ye ya mbere mu ikipe ya REG WBBC. Cheikh Sarr yitezweho umusaruro ufatika muri aya marushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe yo mu karere kazwi nka Zone 5.
Uretse FIBA Africa Zone 5 Women’s Club Championship, yasabwe gufasha ikipe ya REG WBBC kongera kwegukana igikombe cya shampiyona batwaye umwaka ushize batsinze The Hoops Rwanda. Iyi ntinzi akaba ari nayo yahesheje REG WBBC itike yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rya Zone 5, rihuza amakipe akomeye ya basketball y’abagore yo muri aka karere.
Umutoza Cheikh Sarr, ufite imyaka 58 y’amavuko, yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo n`ikipe y`abagore muri Basketball, kuva muri Mata 2021 kugeza muri Nzeri 2025. Yari afite amasezerano yo gukomeza iyo mirimo kugeza muri Werurwe 2027, ariko birangira impande zombi zihagaritse ayo masezerano ku bwumvikane.
Amarushanwa ya FIBA Africa Zone 5 Women’s Club Championship azitabirwa n`amakipe 10 azaturuka muri Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.