
Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball yakomeje kwandika amateka mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Nairobi muri Kenya, nyuma yo kugera muri ½ itsinze Ghana.

Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Rayon Sports, Dylan Lienart, yatangaje ko ikipe ye yiteguye umukino utoroshye bafitanye na Panthère Sportive du Ndé, by’umwihariko bitewe n’imiterere y’imikinire y’amakipe yo muri Cameroun ndetse n’ubuziranenge bw’ikibuga bazakiniraho.

Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yamaze gutegura urugendo rwo kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ndege yihariye, mu gihe itegereje umwanzuro ku bijyanye n’aho izakinira umukino wayo wa CAF Champions League.

Rutahizamu w`umunyarwanda, Noah Emeran, wakiniraga ikipe ya FC Groningen yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, yatandukanye nayo nyuma yo gusesa amasezerano yari asigaje muri iyo kipe.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yatangaje ko yizeye ubushobozi bw’Amavubi bwo guhangana n’amwe mu makipe akomeye muri Afurika, mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON), avuga ko afite abakinnyi bashoboye guhatanira kubona itike muri iri rushanwa.

Urwego rushinzwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko buri musifuzi wo muri shampiyona y`icyiciro cya mbere, azajya ahembwa ibihumbi 130 frw kuri buri mukino.
Perezida w`ikipe ya Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko igikombe cya Super Cup begukanye ari intangiriro y`ibihe byiza, yemeza ko Kiyovu Sport ishobora kugera kuri byiza birenze Super Cup.

Kiyovu Sports yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2026/27, yegukana igikombe cya FERWAFA Super Cup nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball yatangiye neza igikombe cya afurika cya 2026, itsinda Algeria amaseti 3-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D muri iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya.
Rutahizamu Mugisha Didier, uzwi nka " Taichi", wakiniraga Rayon Sports mu ntizanyo ya Police FC, yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y`imyaka ibiri, nyuma yo gusesa amasezerano ye na Police FC.