Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, (Amavubi U23)yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza.

Uyu mukino w’ijonjora ry’ibanze wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, aho Amavubi yakiniraga imbere y’abafana bayo.
U Rwanda rwatangiye umukino rufite imbaraga, rutangira gushyira igitutu kuri Sudani. Ku munota wa 10, Niyigena Abdul yafunguye amazamu ku gitego cy'umutwe ubwo yabyaza umusaruro umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhoza Daniel (1-0)
Amavubi yakomeje gusatira ashaka kongera ikinyuranyo. Ku munota wa 29, Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Muhoza Daniel, ariko igitego nticyemerwa kuko umusifuzi wo ku ruhande, Nouho Ouattara wo muri Côte d’Ivoire, yagaragaje ko yari yaraririye.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje kubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, ariko ntibabubyaze umusaruro, byatumye igice cya mbere kirangira ari 1-0. Muri ubwo buryo, Sindi Paul Jesus yateye coup franc nziza yakubise umutambiko w’izamu.
Amavubi yakomeje ubusatirizi akimara kugaruka mu gice cya kabiri. Ku munota wa 47, Sultan Bobo yazamukanye umupira awuha Muhoza Daniel, na we awugeza kuri Shingiro Honore, wahise abona ko umunyezamu wa Sudani, Mustafa Mohamed Elgadal Fahoud, yari asohotse nabi, ahita awumurenza maze atsinda igitego cya kabiri (2-0).
Umutoza w’Amavubi U23, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka mu bakinnyi, akuramo Kayibanda Smith ukina hagati mu kibuga, ashyiramo Yangiriyeneza Erirohe wari uje kongera imbaraga mu busatirizi.
U Rwanda rwakomeje gushaka igitego cya gatatu. Muhoza Daniel yongeye kubona uburyo bwiza, ariko ishoti rye ryakubise igiti cy’izamu riragaruka.
Ku munota wa 78, Sindi Paul Jesus yaje kubona uburyo bwiza nyuma y’uko umunyezamu wa Sudani asohotse nabi maze amutanga umupira, ahita awutera n’imbaraga nyinshi awushyira mu izamu, Amavubi abona igitego cya gatatu (3-0).
Nta kindi gitego cyongeye kuboneka kugeza umukino urangiye, Amavubi U23 atsinda Sudani 3-0, bityo ahabwa amahirwe yo kujya mu mukino wo kwishyura afite ikinyuranyo cy’ibitego bitatu, bifatwa nk'impamba ihagije mbere y'umukino wo kwishyura.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ukazabera i Juba muri Sudani y’Epfo. Amavubi U23 biteganyijwe ko azahaguruka i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026.
Ikipe izarusha indi mu mikino yombi ni yo izakomereza mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora, aho izahura na Cameroun U23.