Perezida wa FC Les Aigles du Congo, Vidiye Tshimanga, yagaragaje ko kugera i Kigali ku munsi bakiniyeho na APR FC, ari imwe mu mpamvu zatumye batsindwa ibitego 3-0, bigatuma basezererwa mu ijonjora rya mbere muri CAF Champion`s League.

Ibi,Tshimanga yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, mu kiganiro cyabereye ku rubuga X. Iki kiganiro cyaje gikurikira amagambo akomeye yatangajwe na perezida wa TP Mazembe, wanenze bikomeye amagambo asebanya, perezida wa Lea Aigles du Congo akunze kuvuga ku makipe akomeye muri RDC.
Ku bijyanye n’umukino wa APR FC, Tshimanga yavuze ko ikipe ye itari ikwiye kugera i Kigali ku munsi w’umukino, kuko byayibujije kumenyera ikirere cyo mu Rwanda n’ikibuga.
Yagize ati “Ntabwo wajya gukina umukino wa Champions League ngo uhagere mu gitondo, ukine ku gicamunsi, hanyuma utahe nimugoroba.Twagombaga kuhagera nibura amasaha 48 mbere, tukamenyera ikirere ndetse n’ikibuga.”
Perezida wa Les Aigles du Congo yongeyeho ko ikipe ye yari yiteze gukinira ku kibuga cy’ibyatsi bisanzwe bitoshye, iza yateguye inkweto zifite amenyo maremare, ariko ngo baza gusanga atari ko bimeze.
Muri icyo kiganiro, perezida wa TP Mazembe,Frédéric Kitenge, yashimangiye ko Tshimanga akwiye kubaha TP Mazembe n’amakipe afite amateka akomeye muri ruhago ya RDC.
Yagize ati “Umuntu ntatera imbere ashyira hasi TP Mazembe. Ibyo si byo bizamufasha gutera imbere. Muri ruhago, kimwe no mu yindi mikino, ugomba kubaha abakuru bawe.”
Mu mukino ubanza w`ijonjora rya mbere muri CAF Champions League, APR FC yari yatsinzwe na Les Aigles du Congo igitego kimwe ku busa i Lubumbashi. Icyo gihe APR FC yagiye muri RDC ku munsi w’umukino, mu ndege yari yakodesheje, irara itashye.
Ku mukino wo kwishyura, ikipe ya Les Aigles du Congo nayo yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku munsi w`umukino, itaha itsinzwe ibitego 3-0, ihita isezererwa ku kinyuranyo cy`ibitego 2-0.