Ishyirahamwe r`umukino wa Baskeball mu Rwanda ( FERWABA),ryatangaje ko amakipe ane yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Basketball, ari yo REG BBC, APR BBC, RSSB Tigers BBC na UGB BBC, ariyo azitabira irushanwa rya Rwanda Cup 2026.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rizaba ritandukanye n’andi yabaye kuko rizitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere gusa, mu gihe ryitabirwaga n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’ayo mu cyiciro cya Kabiri.
Amakipe yashoboye kwiyandikisha ni RSSB Tigers BBC, yegukanye iri rushanwa riheruka, REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma, APR BBC na UGB BBC.
Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya gatatu. Amakipe azabanza guhura hagati yayo, hanyuma hakorwe urutonde rushingiye ku manota azaba amaze kubona.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza, aho ikipe izaba iya mbere izahura n’iya kane, iya kabiri ihure n’iya gatatu. Amakipe azatsinda azabona itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe azatsindwa azahatanira umwanya wa gatatu.
Mu bagabo, ikipe ya RSSB Tigers BBC ni yo yegukanye igikombe cya 2025, nyuma yo gutsinda REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 83-77. Ibi byayifashije guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League 2026, nyuma y’uko APR BBC yari yatwaye shampiyona y’u Rwanda ititabiriye.
Mu bagore, APR WBBC ni yo yegukanye Rwanda Cup 2026, nyuma yo gutsinda REG WBBC amanota 90-85.