Imikino ibiri yari iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha muri BK Pro League ntabwo izakinwa ku matariki yari yarateganyijwe, kubera irushanwa rya CECAFA ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali.

Muri iyo mikino yasubitswe harimo uwagombaga guhuza Al Hilal SC na APR FC ndetse n’undi wari guhuza Al Merrikh SC na Etoile de l’Est. Iyi mikino yombi yari iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pele Stadium.
Al Merrikh SC yari kwakira Etoile de l’Est saa Cyenda z’amanywa, mu gihe Al Hilal SC yari kwakira APR FC saa Moya z’umugoroba. Gusa, Kigali Pele Stadium izaba iri gukoreshwa mu mikino y’amarushanwa ya CECAFA U-17, bituma iyi mikino ya shampiyona yimurirwa itariki.
Rwanda Premier League yatangaje ko amatariki mashya iyi mikino izaberaho azamenyekana kandi akamenyeshwa amakipe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma.
Nubwo hari Stade Amahoro ishobora kwakira imikino, amakuru avuga ko gukoresha iki kibuga atari amahitamo yoroshye ku makipe yari ateganyijwe kwakira iyi mikino, bitewe n’amabwiriza ajyanye no kugikodesha ndetse n’ubushobozi bwo kwakira abafana benshi.
Ku rundi ruhande, amakipe abiri yari afite imikino yo kwakira kuri uwo munsi, Al Hilal SC na Al Merrikh SC, amaze iminsi hanze y’u Rwanda. Al Hilal SC iri gukorera imyitozo muri Libya, mu gihe Al Merrikh SC iri mu Misiri, aho zombi zitegura imikino y’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2026/27.
Nubwo iyo mikino ibiri yasubitswe, umunsi wa kane wa BK Pro League uzatangira ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, aho Kigali FC izakira Gicumbi FC saa Kumi z’amanywa, mbere y’uko Gorilla FC ihura na Rayon Sports saa Moya z’umugoroba. Iyi mikino yombi izabera kuri Kigali Pele Stadium.