Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Amavubi ku ntsinzi yahesheje abanyarwanda, ariko abasaba gukomezanya ishyaka no kudateshuka ku ntego yo kugera mu gikombe cya Afurika cya 2027.

Ibi,Minisitiri Mukazayire yabitangaje nyuma y`intsinzi y`ikipe y`igihugu yu Rwanda Amavubi muri Cape-Vert (2-1) mu mukino w`umunsi wa 2 w`amajonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027,wabereye i Praia.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye abakinnyi b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda ku ntsinzi bakuye muri Cape-Vert,abasaba gukomereza kuri uwo muvuduko, birinda guteshuka ku ntego bihaye.
Yagize ati : " Mwakoze gukotana, mukagaragaza ko muri bato batari gito. Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego.”
Minisitiri Mukazayire yabagaragarije ko intego ari igikombe cya Afurika cya 2027, bityo u Rwanda rugakomeza kwema.
Uretse Minisitiri wa Sport,abandi bayobozi b`igihugu, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bashimiye Amavubi ku ntsinzi bakuye muri Cape-Vert.
Muri abo harimo minisitiri w`ububanyi n`amahangan`ubutwererane, Olivier Nduhungirihe, usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru, wagize ati “Mwakoze cyane, Amavubi kuri iyi ntsinzi yo hanze kuri Cap-Vert.”
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yifashishije amashusho y’igitego cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou, agira ati “Mvugira uti u Rwanda”.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, we yagize ati “Turi Amavubi. Dushimiye cyane Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda. Murashoboye mukomereze aho.”
Ku munsi wa 3 w`amajonjora y`igikombe cya Afrurika cya 2027, Amavubi azakira Mali mu mukino uteganyijwe mu Ugushyingo kuri Stade Amahoro i Remera ya Kigali. Kugeza ubu, u Rwanda nirwo ruyoboye itsinda K n`amanota 6 nyuma yo gutsinda Liberia na Cape-Vert.