Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yasabye abakinnyi b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi" gukomeza gukora cyane, abibutsa ko uri ku mwanya wa mbere uyu munsi,atari wari uwuriho ejo hashyize, ko hari inzira yaciyemo kugira ngo awugereho.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa minisitiri Mukazayire yageneye abakinnyi n`abatoza b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda, ubwo yakiraga" Amavubi" avuye muri Cape-Vert aho begukanye intsinzi y`ibitego 2 kuri 1.
Nelly Mukazayire yabanje gushyimira abakinnyi n`abatoza b`Amavubi ku ntsinzi bakuye muri Cape-Vert, yatunye u Rwanda ruyobora itsinda K mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027.Yaboneyeho akanya ko kubibutsa ko urugamba rukomeje kandi rukomeye, kandi ko abanyarwanda babahanze amaso kandi babizeye.
Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko bagomba guhorana icyizere cyo kugera ku ntego bihaye kuko bishoboka.Yavuze ko uri ku mwanya wa mbere uyu munsi,atari we wari uwuriho mu minsi yashize, ko ahubwo yabikoreye.
Yagize ati : Uwa mbere uyu munsi,ntabwo ariwe wari uwa mbere ejo hashize.Hari inzira yanyuzemo kugira ngo abe ari ku mwanya wa mbere.Nya kindi musabwa uretse gukora cyane kandi mugakorana icyizere.Intsinzi zikurikirana mwegukanye zagaragaje ko bishoboka.Intsinzi ntabwo ishingiye ku bigwi n`uburambe bw`ikipe, ahubwo bishingiye ku myumvire, ubushake n`ubushobozi mufite."
Nelly Mukazayire yasabye abakinyi gukomeza kwitanga nkuko bamaze iminsi babikora, kubera ko bafitiwe icyizere kandi bashyigikiwe n`abanyarwanda.
Ikipe y`igihugu y`u Rwanda niyo iyoboye itsinda K mu mikino yo gushaka itike y`igikombe cya Afurika cya 2027 n`amanota 6, nyuma yo gutsinda Liberia na Cape-Vert.Ku munsi wa 3 w`aya majonjora y`igikombe cya Afrurika, Amavubi azakina na Mali nayo iheruka gutsinda Liberia.