Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC 0-0 mu mukino wa Gicuti wabereye mu karere ka Gicumbi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu itariki 3 Ukwakira 2026 nibwo Rayon Sports yakinnye na Gicumbi FC mu mukino wa gicuti wari ugamije gutegura abakinnyi b'amakipe yombi cyane muri iyi minsi atari gukina kubera akaruhuko k'amakipe y'ibihugu.
Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari ifite zimwe mu nkingi za mwamba zayo ziri mu makipe yabo y'ibihugu. Ni mu gihe ikipe ya Gicumbi FC yo umukinnyi yaburaga ari kapiteni wayo akaba n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Nahimana Jonathan.
Mu bakinnyi Rayon Sports yaburaga harimo Iradukunda Elie Tatou na Uwumukiza Obedi bari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi, Ndayishimiye Didier na Muhoza Daniel bari mu Amavubi atarengeje Imyaka 23.
Mu bandi bakinnyi harimo Issa Djiguiba wahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Mali, Elidinho Mokono ba Muderi Akbari nabo bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Burundi.
Mugisha Yves utarajyanye n'Amavubi muri Cape Verde niwe wabanje mu izamu. Yari kumwe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange , Nshimiyimana Fabrice, Abdel Matumona Wakonda, Mohamed Ouattra, Nisingizwe Christian, Moise Sandja Bulaya, Tambwe Gloire, Mubarakah, Hakizimana Zubel na Atisso Kodjo.
Muri uyu mukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego wabaye amahirwe akomeye kuri Moise Sandja Bulaya na Mohamed Ouattra bakinaga imikino yabo ya mbere muri Rayon Sports.
Gicumbi FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda izagaruka mu kibuga ku itariki 9 Ukwakira ikina na AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe Rayon Sports yo izagaruka mu kibuga kuri izo tariki itana mu mitwe na Gorilla FC.