Amavubi U23 yakatishije itike y’ijonjora rya kabiri Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yageze mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo kunganya igitego 1-1, bifasha u Rwanda gukuramo Sudani U23 ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Juba National Stadium muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Uyu mukino wakiniwe muri Sudani y’Epfo kubera ibibazo by’umutekano byugarije Sudani.
Sudani yatangiye umukino neza, kuko ku munota wa gatatu gusa Al Othaymin yafunguye amazamu nyuma y’ikosa ryakozwe n’ubwugarizi bw’Amavubi U23.
Ibibazo byakomeje kuba byinshi ku Rwanda, ubwo Muhoza Daniel yerekwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 34, bityo agahabwa umutuku agasohoka mu kibuga.
Igice cya mbere cyarangiye Sudani iri imbere n’igitego kimwe ku busa, ariko Amavubi U23 agaruka mu gice cya kabiri afite imbaraga nshya.
Ku munota wa 47, Fisher Anderson Judah yatsindiye u Rwanda igitego cyo kwishyura, bituma Amavubi agarura icyizere nubwo yari asigaye akina ari ’abakinnyi 10.
Nubwo nta kindi gitego cyabonetse, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ariko u Rwanda ruhita rwinjira mu ijonjora rya kabiri kubera intsinzi y’ibitego 3-0 rwabonye mu mukino ubanza wabereye i Kigali.
Ku giteranyo cy’imikino yombi, Amavubi U23 yatsinze Sudani ibitego 4-1, ahita akomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu ijonjora rya kabiri, u Rwanda ruzahura na Cameroun, aho imikino iteganyijwe gukinwa mu Ugushyingo 2026.