Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi,yazamutseho imyanya 9 ku rutinde ngarukakwezi rw`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi (FIFA Ranking),nyuma yo gutsinda imikino 2 ya mbere mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027.

Ku rutonde FIFA yashyize hanze ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi" yazamutse iva ku mwanya `128 yisanga ku mwanya w`119.
Iri zamuka ry’u Rwanda ryaturutse ku musaruro mwiza u Rwanda rwagize mu mikino ruheruka gukina, irimo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ndetse n’umukino wa gicuti rwahuriyemo na Kenya.
Gusa iri zamuka rishingiye ahanini ku mikino 2 y`amajonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027 u Rwanda rwatsinzemo Liberia i Kigali (3-0) n`uwo batsinzemo Cape-Vert i Praia (2-1). Iyi mikino 2 ikaba ariyo yahaye amanota menshi u Rwanda kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Intisinzi y`Amavubi kuri Liberia yahesheje u Rwanda amanota 11,40 ,mu gihe intsinzi yo muri Cape-Vert yahaye u Rwanda amanota 18,15 kuri Cap-Vert.
Ibyo bije bikurikira umusaruro mwiza w`Amavubi mu mikino ya FIFA Series, aho u Rwanda rwatsinze Granada na Estonia rukegukana igikombe. Muri iyi mikino, u Rwanda rwabonye amanota 3,79 ku mukino rwakinye na Grenada, rubona amanota 5,04 kuri Estonia.
Muri rusange, Amavubi yungutse amanota amanota 38,38 muri iyo mikino yose. Aya manota yatumye Amavubi agera ku manota 1156,16, ava ku mwanya wa 128 agera ku wa 119 ku isi. Ibi byatumye Amavubi aba ikipe yazamutse imyanya myinshi kurusha izindi zose ku rutonde rushya rwa FIFA.
Amavubi yaherukaga ku mwanya uri imbere y’uwa 120 mu 2017, ubwo yisangaga ku mwanya w` 113. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwarazamutse rugera ku mwanya wa 93.
Mu myaka ya 2014 na 2015, Amavubi yavuye ku mwanya w` 134, agera ku mwanya wa 64, ari na wo mwanya mwiza u Rwanda rwagize ku rutonde rwa FIFA. Icyo gihe,Amavubi yatozwaga n`umwongereza Stephen Constantine, ari nawe uri gutoza u Rwanda.
Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya, Amavubi azakomeza urugendo ahura na Mali mu mikino ibiri iteganyijwe mu Ugushyingo 2026.
Ku rwego rw’isi, u Rwanda ni rwo rwazamutse imyanya myinshi muri uru rutonde rushya, mu gihe Sierra Leone ari yo yamanutse cyane, itakaza imyanya umunani. Cap-Vert na yo ni yo yatakaje amanota menshi, aho yakuweho amanota 29,39.
Ku myanya y’imbere, Espagne yakomeje kuyobora urutonde rwa FIFA, ikurikirwa na Argentine n’u Bufaransa. Ubwongereza buri ku mwanya wa kane, mu gihe Portugal yazamutse ikagera ku wa gatanu, ikuraho Brésil.