Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasezeranyije ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo ko izafashwa kubona imyiteguro ihagije n’imikino ya gicuti ikomeye, mu rwego rwo kuyifasha kuzamura umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga.

Ibi Minisitiri Mukazayire yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bagize itsinda ryaherekeje Amavubi ya Volleyball muri Minisiteri ya Siporo.
Ikipe y’u Rwanda yari imaze iminsi yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball cy’abagabo, aho yasoje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wayo wa nyuma.
Uyu mwanya siwo u Rwanda rwari rwifuzaga, kuko mbere y’uko ikipe yerekeza muri iri rushanwa, Minisitiri Mukazayire yari yasabye abakinnyi gukora ibishoboka byose bakagera mu makipe atatu ya mbere.
Nyuma y’iri rushanwa, Mukazayire yongeye guhura n’ikipe, ashimira abakinnyi ku mbaraga bashyizemo, ariko anatega amatwi imbogamizi bavuze ko zagiye zibangamira imyiteguro yabo n’umusaruro bari biteze.
Mu byo abakinnyi bagaragaje harimo ko hakenewe imyiteguro ihagije mbere y’amarushanwa akomeye, ndetse hakabaho imikino ya gicuti ihagije ibafasha kwitegura guhangana n’amakipe akomeye.
Minisitiri Mukazayire yabijeje ko iki kibazo kizitabwaho, asaba abakinnyi n’abatoza gutangira hakiri kare gutegura irushanwa rizakurikira, kuko hasigaye imyaka ibiri gusa.
Ati: “Turabizi murashoboye kandi mwifitemo ishyaka. Kugira ngo mugere mu makipe meza mugomba kuba mufite intego, mukanategura. Imyaka ibiri si igihe kinini, tugomba gutangira kwitegura. Buri wese atangire abare igihe gisigaye.”
Yongeyeho ati: “Tuzakomeza kubiganiraho n’ishyirahamwe n’abatoza kugira ngo igihe cyo kwitegura kibe kinini. Muzagira igihe kinini cyo guhura, muhabwe imikino ya gicuti ikomeye, aho kugira ngo muyibone igihe kigeze.”
Uretse imyiteguro n’imikino ya gicuti, Minisitiri Mukazayire yavuze ko azakomeza gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye abakinnyi bamugejejeho, birimo n’ibijyanye n’imibereho yabo ndetse n’agahimbazamusyi.
Ikipe y’u Rwanda imaze kwitabira inshuro umunani Igikombe cya Afurika cya Volleyball cy’abagabo, irushanwa yatangiye gukina mu 1987. Umwanya mwiza yigeze kugeraho ni uwa gatanu, yawubonye mu 2005.