Ruboneka Jean Bosco, uherutse gutandukana na APR FC, yerekeje muri Libya, aho agiye gikinira ikipe ya Al-Tahaddi SC Benghazi yo mu cyiciro cya mbere, ku masezerano y`umwaka umwe.
Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyi wo hagati, yari amaze iminsi ashakisha ikipe nyuma yo kutumvikana na APR FC, mu biganiro byari bigamije kumwongera amasezerano. Nyuma yaho, Ruboneka yaganiriye n`ikipe ya Rayon Sports, naho birangira batabashije guhuza mu byo yagombaga guhabwa kugira ngo asinyire iyi kipe.
Al-Tahaddi SC, ibarizwa mu mujyi wa Benghazi , ni yo yabashije kumvikana na Ruboneka, aho ibiganiro byaje gusozwa Ruboneka ashyize umukono ku masezerano y`umwaka umwe muri iyi kipe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya.
Iyi kipe yashinzwe mu 1954, ifite amateka akomeye muri ruhago ya Libya, aho imaze gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona. Icyaherukaga ni icyo batwaye mu 1997.
Ni ku nshuro ya mbere Ruboneka Jean Bosco agiye gukina hanze y`u Rwanda, nyuma yo kwigaragaza muri shampiyona y`u Rwanda mu ikipe ya APR FC, avuye muri AS Muhanga.
Ruboneka Jean Bosco yari asanzwe ari umwe mu bakinnyi b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi". Gusa bitewe nuko nta kipe yari afite, ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe mu mikino iheruka yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, u Rwanda rwatsinzemo Liberia na Cap-Vert.
Muri Libya, Ruboneka asanze abandi banyarwanda 2 bakina muri shampiyona y’icyo gihugu, aribo Nshuti Innocent wa Al Wefaq Ajdabiya na Nsabimana Aimable wa Assabah SC.
Muri rusange, Ruboneka Jean bosco abaye umunyarwanda wa 7 ugiye gukina muri shampiyona ya Libya nyuma ya Manzi Thierry ,Bizimana Djihad , Sibomana Patrick na Haruna Niyonzima, banyuze muri iyi shampiyona, biyongera kuri Nshuti Innocent na Nsabimana Aimable bari kuyikinamo.