Ikipe y’Amagaju FC yahawe uburenganzira na Minisiteri ya Siporo bwo gukomeza gukoresha Stade ya Huye mu kwakirira imikino yayo, ndetse no kuhakorera imyitozo muri uyu mwaka w’imikino.

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Amagaju FC kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2026, ko yemerewe kwakirira kuri Stade Huye imikino ya BK Pro League ya 2026-2027.
Ubu burenganzira bwatanzwe nyuma y’ibaruwa Amagaju FC yandikiye Minisiteri ya Siporo tariki ya 3 Ukwakira 2026, isaba gukoresha Stade Huye nk’ikibuga cyayo yakiriraho imikino.
Mu gisubizo cyayo, Minisiteri ya Siporo yavuze ko yishimiye guha Amagaju FC uburenganzira bwo gukoresha Stade Huye mu kwakira imikino muri uyu mwaka w'imikino.
Minisiteri kandi yavuze ko amakuru ajyanye n’ibiciro byo gukoresha Stade Huye, haba mu gihe cyo kwakira imikino cyangwa mu myitozo, azamenyeshwa Amagaju FC n’abandi bazajya basaba kuyikoresha.
Nubwo Amagaju FC yamaze guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo, haracyategerejwe ko Komisiyo ishinzwe gutanga ibyangombwa ku makipe muri FERWAFA isura Stade Huye, ikagenzura niba yujuje ibisabwa kugira ngo yongere kwakira imikino ya shampiyona.
Iri suzuma ritegerejwe gukorwa mu gihe gito, kugira ngo iyo Stade itangire gukoreshwa bitarenze ku munsi wa 5 wa shampiona y'icyiciro cya mbere ( BK Pro League). Hagati aho, ikipe y'Amagaju yo yemeje ko ku munsi wa 4 wa shampiyona, izakirira Mukura Victory Sport kuri Stade Kamena bari basanzwe bakiniraho, mu gihe bategereje gutangarizwa ibiciro byo gukoresha Stade Huye.
Stade Huye yari imaze hafi umwaka n’amezi ane itakira imikino, kubera imirimo yari igamije gukemura ikibazo cy’amazi yari asigaye arega mu kibuga no kuvugurura ubwatsi bwacyo. Muri icyo gihe, Amagaju FC na Mukura VS byagiye byakira imikino yabyo kuri Stade Kamena.
Tariki ya 3 Ukwakira 2026, Stade Huye yongeye kwakira umukino ubwo Mukura VS yakiraga APR FC mu mukino wa gicuti warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.