Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye n`umutoza mukuru wayo Mark Harrison, atoje imikino itanu mu mezi 2 yari ayimazemo. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko igenda rye ridafitanye isano n`ibibazo by`amikoro.

Kuri uyu wa kane,tariki 8 Ukwakira 2026, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yemereye Umwezi FM ko bamaze gutandukana n`umutoza Marc Harrison, nubwo yirinze kuvuga byinshi ku mpamvu zatumye batandukana n`uyu mwongereza.
Ibi bibaye nyuma yuko kuri uyu wa 3 tariki 7 Ukwakira 2026, umutoza Mark Harrison atigeze agaragara mu myitozo ya Kiyovu Sports.
Uyu mwongereza avuye muri Kiyovu nyuma y`amakuru yavugaga ko igenda rye rifite aho rihuriye n`ibibazo by`amikoro Kiyovu Sports yahuye nabyo. Gusa ubuyobozi bw`iyi kipe bwahakanye aya makuru, buvuga ko gutandukana n`umutoza wabo bitaturutse ku kibazo cy`amikoro.
Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama uyu mwaka, afite inshingano zo gufasha iyi kipe kuzahura umusaruro wayo no guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda. Kuva atangiye imirimo ye, yatoje imikino 5 harimo imikino 3 ya shampiyona n`imikino 2 ya Super Cup.
Muri iyo mikino, yatsinzemo imikino 2 ya Super Cup, aho yatsinze Mukura VS muri kimwe cya kabiri, na Police FC ku mukino wa nyuma, byafashije Kiyovu Sports gutwara igikombe cya Super Cup.
Muri shampiyona, Mark Harrison yatoje imikino 3, aho yatsinze umukino umwe gusa, indi akayitsindwa. Mu minsi 2 ya mbere ya shampiyona ya 2026-2027, Kiyovu Sports yatsinzwe na Gorilla FC ku munsi wa mbere kuri Pele Stadium i Kigali, iza no gutakaza imbere ya Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ku munsi wa 2. Ku munsi wa 3, Kiyovu Sports yatsinze Bugesera FC.
Mark Harrison asize Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina.
Amakuru yizewe aturuka muri Kiyovu Sports, avuga ko iyi kipe yatangiye gutekereza ku mutoza uzaza gusimbura uyu mwongereza utagikomezanyije nayo.
Kuri ubu, ikipe ya Kiyovu Sports iri kwitegura umukino w`umunsi wa 4 wa shampiyona uzayihuza na FC Marines. Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, kuri Stade Umuganda i Rubavu.