Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, Cassa Mbungo André, avuga ko hari ibibazo byinshi mu mupira w`amaguru w`abagore, ku buryo uwabivuga atabirangiza, nubwo bitaba urwitwazo rwo gutsindwa.
Ibi, Cassa Mbungo Andre, yabitangaje nyuma y`umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinzwemo na Ethiopia, mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028.
Umutoza Cassa Mbungo yabajijwe ku birebana n`imyiteguro y`ikipe ye bigendanye n`umusaruro utari mwiza wagaragaye, avuga ko hakiri ibibazo byinshi atavuga ngo abirangize, nubwo atabigira impamvu yo gutsindwa.
Yagize ati : " Kubirebana n`ingengabihe (calendrier), n`igihe cyo kwitegura,dufite ibibazo byinshi, dushatse kubivuga ntabwo twabirangiza.Ariko reka ntabyita impamvu ku bwo kudakina neza. Ariko nibaza ko byinshi tuzagenda tubikemura.Reka tuvuge ko tuzagerageza kugenda tubikosora kuko bimaze igihe kinini."
Ibi, umutoza Cassa Mbungo, abitangaje mu gihe bizwi ko ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abagore yinjiye muri aya majonjora yo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028, ifite abakinnyi badaheruka amarushanwa bitewe nuko shampiyona y`u Rwanda y`abagore imaze igihe kinini isojwe.Ibyo bikaba byaragize ingaruka ku musaruro wabo.
Umutoza w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abagore, yanabajiwe kuri bamwe mu bakinnyi batahamagawe,harimo n`abakina mu mahanga nka rutahizamu wa Indahangarwa WFC, Umutesiwase Magnifique, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy, ukina muri Wuhan Jiangda yo mu Bushinwa na Mutuyimana Sandrine wa Yanga Princess yo muri Tanzania.
Cassa Mbungo yavuze ko Umutesiwase Magnifique yavuye mu mupira w`amaguru, aho yahisemo gukomereza mu mikino yo gusiganwa ku maguru.Kuri Mutuyimana Sandrine wa Yanga Princess yo muri Tanzania, yagaragaje ko we akeneye guhabwa igihe akabanza agafatisha muri Tanzania, ubundi akazamuhamagara ubutaha. Naho kuri Kaboy, ho yasabye ko bakicara bakaganira ku bibazo biri mu mupira w’amaguru w’abagore.
Umukino wo kwishyura uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Ikipe izasezerera indi izakomeza mu ijonjora rya gatatu, aho izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana.