Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko kuba Sosiyete ya Jayrutty yaratinze kwishyura amafaranga yasezeranyije Rayon Sports, byatumye iyi kipe itinda guhemba abakinnyi no kwishyura amafaranga igomba abanyamahanga barimo Mokono Elie ‘Eldinho’, Mohamed Ouattara na Sandja Bulaya.

Ibi, Murenzi Abdallah yabigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, ubwo yasobanuraga impamvu hari abakinnyi Rayon Sports yaguze ariko bakaba nta mukino n’umwe barakina.
Yavuze ko Rayon Sports yari yiteze amafaranga avuye kuri Jayrutty mbere yo ku wa 15 Nzeri 2026, ariko ntiyabonekera igihe, bituma gahunda yari yarateganyije zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ko Jayrutty yari yarijeje Rayon Sports ibihumbi 315$ [asaga miliyoni 464 Frw], ariko ko ayo mafaranga atabonetse ku gihe, bikaza kugira ingaruka ku igenamigambi ry’iyi kipe.
Murenzi kandi yagaragaje ko ibibazo by’aba bakinnyi batatu bitari bikomeye cyane ku buryo byananirana gukemuka, ariko ko byahuriranye n’ibindi bibazo by’amikoro byari byugarije ikipe. Yasobanuye ko ibibazo by`aba bakinnyi byasabaga milliyoni 60 z`amafaranga y`u Rwanda, ariko biza guhurirana nuko bari bafitiye abakinnyi ibirarane ku mishahara yabo.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bitewe nuko ayo mafaranga ya Jayrutty atabonetse, byabaye ngombwa ko bifashisha amafaranga bahawe n`impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru ( CAF), baza guhitamo kubanza guhemba abakinnyi kuko aribyo byihutirwa kurusha ikibazo cy`abo bakinnyi batatu.
Yagize ati “Abo bakinnyi bose uteranyije ibibazo byabo bisaba miliyoni 60 Frw. Harimo miliyoni 15 Frw ya Eldinho, Ouattara ni hafi miliyoni 30 Frw, naho Sandja akaba miliyoni 15 Frw.” Ayo mafaranga ya CAF yatugezeho hari imishahara igomba kwishyurwa, duhitamo gukemura ikibazo cy’abantu 30, aho gukemura icya batatu.”
Murenzi Abdallah, yijeje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’aba bakinnyi batatu, kugira ngo bazabashe kwifashishwa mu mikino iri imbere.Yagaragaje ko hari icyizere ko igisubizo kizaboneka mbere y’umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports ishobora kubona itike yo kujya mu matsinda mu gihe yaramuka isezereye Black Bulls yo muri Mozambique.
Sosiyete ya Jayrutty, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports mu bijyanye n’imyambaro y’ikipe n’iy’abafana, yasobanuriye ubuyobozi bw`iyi kipe ko yahuye n’imbogamizi zaturutse ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Izo mbogamizi ngo zatumye iyi sosiyete itabasha gucuruza imyambaro ya Rayon Sports mu gihe cyari giteganyijwe, biza gutuma itubahiriza gahunda yo gutanga amafaranga yari yarasezeranyije ikipe.
Nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC igitego 1-0 muri BK Pro League, Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino izakiramo Black Bulls yo muri Mozambique kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ukwakira 2026.