Imikino ya League Phase muri UEFA Champions League yasize umunyarwanda Joy-Lance Mickels ahesheje intsinzi ikipe ya Sabah FK, anaba umunyarwanda wa mbere utsinze igitego muri iri rushanwa.

Ibyo byabaye mu mukino wahuje ikipe Sabah FK yo muri Arzebaidjan na Slavia Prague yo muri Republika ya Tcheque, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.
Uwo mukino wari utegerejwe n’abanyarwanda bitewe nuko ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ibarizwamo rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Joy-Lance Mickels, wakinaga umukino we wa kabiri.
Muri uyu mukino warangiye Sabah FK itsinze Slavia Prague ibitego bibiri ku busa , rutahizamu w`umunyarwanda Joy-Lance Mikels, yatsinze igitego cya kabiri, ahita aba umunyarwanda wa mbere mu mateka, utsinze igitego mu mikino ya Uefa Champions League.
Lance Mickels wanabaye umukinnyi mwiza w’umukino, yashimiye bagenzi be bamufashije kugera ku gihembo yifuzaga kuzabona mu rugendo rwe nk`umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Uretse kuba yabaye umunyarwanda wa mbere utsinze igitego mu marushanwa ya Uefa Champions League, Joy-Lance Mickels yabaye umukinnyi wa mbere w`umunyarwanda ukinye Uefa Champions League. Aje akurikira abandi banyarwanda batanu bagaragaye mu marushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe yo ku mugabane w`uburayi. Abo ni Mutsinzi Ange, Sahabo Hakim, Samuel Gueulette, Bizimana Djihad na Ndikumana Hamad.