Igishushanyo mbonera cy’ikibuga kizakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 mu Rwanda kirimo ibintu byihariye bizashingira ku miterere y’ahazubakwa, birimo imisozi n’ikiyaga. Abafite uruhare muri uyu mushinga bavuga ko ubunararibonye bwabo mu gutegura ibibuga byo ku rwego mpuzamahanga buzafasha u Rwanda kubona ikibuga cyujuje ibisabwa n’iri rushanwa.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri, nyuma y’itangazwa ry’uko u Rwanda ruzakira Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu 2030.Ahazategurirwa iri siganwa ni mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera.
Carsten Tilke, umwe mu bari gukora igishushanyo mbonera cy’ahazakinirwa, yavuze ko intego ari ugutegura ikibuga gituma abashoferi bahatana mu buryo bushimishije, ariko kinatanga amahirwe yo gukoresha amayeri atandukanye mu gihe cy’isiganwa.
Yasobanuye ko hazitabwa ku buryo imodoka zizajya zinyuranaho, imiterere y’umuhanda ituma amakipe akoresha ingamba zitandukanye ndetse n’aho abafana bazajya bicara kugira ngo babashe gukurikira neza isiganwa.
Tilke yavuze ko abafana bagomba kuba hafi y’ahazabera isiganwa, bakabona uko abashoferi bahatana kandi bakagira uburambe bwihariye mu kureba iri rushanwa rikomeye ku isi.
Alexander Wurz wahoze ari umushoferi wa Formula 1, na we uri mu bagize uruhare mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imihanda izakoreshwa mu Rwanda, yagaragaje ko aho ikibuga kizubakwa hafite umwihariko ushobora kuzatuma kiba gitandukanye n’ibindi.
Yavuze ko imisozi, ikiyaga n’ubwiza nyaburanga bw’aho hantu bizatanga amahirwe yo gukora umuhanda ufite imiterere idasanzwe, urimo ahazamuka, ahamanuka n’amakona azasaba abashoferi ubuhanga n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu gihe gito.
Wurz yatangaje ko itandukaniro ry’ubutumburuke mu ruziga rumwe rw’umuhanda w’iri siganwa riteganyijwe kugera kuri metero 197, bikaba ari kimwe mu bizatuma ikibuga cy’u Rwanda kigira umwihariko.
Ku ruhande rwa Guverinoma, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro yo kwakira Formula 1 itagamije gusa kubaka ikibuga no kwakira isiganwa, ahubwo ari gahunda yagutse igamije guteza imbere ubukerarugendo, gukurura abashoramari, guhanga imirimo no guteza imbere impano z’abanyarwanda n’abandi Banyafurika.
Yasobanuye ko imyiteguro yatangiye kera binyuze mu biganiro n’imishyikirano, ikomeza mu gutegura igishushanyo mbonera cy’ikibuga no guteganya ibindi bikorwa bizakenerwa kugira ngo iri rushanwa rizashobore kwakirwa neza.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko Formula 1 ari irushanwa rihuza siporo, imyidagaduro n’ubucuruzi, bityo u Rwanda rukaba rugomba kwitegura muri ibyo byiciro byose kugira ngo ruzabone inyungu zirambye.
Mu bijyanye na siporo, hakenewe ikibuga n’ibindi bikorwa remezo byujuje ibisabwa kugira ngo abashoferi n’amakipe bashobore guhatana ku rwego mpuzamahanga. Ku bijyanye n’imyidagaduro, hazategurwa uburyo bwo kwakira abafana no kubaha serivisi zituma bishimira iri siganwa.
Ku ruhande rw’ubukungu, uyu mushinga utegerejwemo amahirwe mashya y’ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bizakenera serivisi zitandukanye mu gihe cy’imyiteguro no mu gihe cy’amarushanwa.
Minisitiri wa Siporo yashimangiye ko intego atari ugutegura igikorwa kimara icyumweru kimwe gusa, ahubwo ari ugushingira kuri uyu mushinga hagamijwe guteza imbere siporo y’imodoka mu Rwanda no gufungurira urubyiruko amarembo y’amahirwe mashya.
Muri iyo gahunda harimo gutegura ishuri cyangwa gahunda yo guhugura no guteza imbere impano muri siporo y’imodoka, kongera amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya go-karting no gukomeza gushyigikira andi marushanwa asanzwe, arimo rally.
Ibi bizafasha urubyiruko kubona amahirwe mu myuga itandukanye ijyanye n’uyu mukino, irimo ubukanishi, ubwubatsi, ikoranabuhanga no gutwara imodoka z’amasiganwa.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko kugira ngo iyi gahunda igerweho, u Rwanda ruzakenera gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo no kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abazagira uruhare mu gutegura no kwakira iri rushanwa.
Nubwo igishushanyo mbonera n’ibindi bikorwa byo kwitegura bikomeje, umushinga wa Formula 1 mu Rwanda uteganyijwe nk’amahirwe arenze kwakira isiganwa mpuzamahanga. U Rwanda rurifuza kuwubyaza umusaruro mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, imirimo n’impano z’urubyiruko.