Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu"Amavubi", Uwimana Abdoul uzwi nka ‘Gakara’, yahawe imirimo muri Rayon Sports y`abagore ( Rayon Sports WFC) nk`umutoza wungirije.

Aya makuru yamenyekanye ku wa kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, yemeza ko Gakara yahawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa bitewe n`umusaruro uzaba wabonetse.
Uwimana yabisikanye na Rudasingwa Fleury uherutse kugirwa umutoza mukuru wa Kigali WFC. Abdoul "Gakara" yinjiranye muri Rayon Sports WFC na Kabarisa Calliope nk’umutoza w’abanyezamu, nawe wasimbuye Fidèle wagiye muri Kigali WFC.
Uwimana Abdoul ni umunyabigwi wa Rayon Sports nyuma yo kuyikinira ahereye mu bato kugeza mu kipe nkuru. Yayizamukiyemo ahita ajya muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ibiri. Yahavuye ajya mu yitwaga Volcanique FC yari iyo mu Karere ka Musanze, ayikinira imikino ibanza ya shampiyona mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.
Gakara yasubiye muri Rayon Sports, ayikinira imyaka myinshi ndetse ayubakiramo izina nk’uwari uwari umukinnyi muto ariko wari ufite ubuhanga budasanzwe ku mwanya yakinagaho wo ku ruhande rw’iburyo mu gice cy’ubusatirizi.
Uwimana asanzwe ari umutoza ufite licence C-CAF. Yari yungirije muri La Jeunesse FC nyuma yo kuyijyamo avuye muri Alpha FC. Yatoje kandi Motard FC nk’umutoza mukuru, ayimaramo umwaka umwe.