



Ikipe ya Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun yamaze kugera i Kigali, aho igiye gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels, harabura masaha make ngo akabye inzozi ze, aho agiye kugaragara kuri stade ya Old Trafford agiye guhangana na Manchester United muri UEFA Champions League.

Umunyabigwi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Murangwa Eric Eugène, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zishobora kubangamira iterambere rya ruhago y’u Rwanda atari ibibazo bihari gusa, ahubwo ari n’uburyo abantu bayireberera, aho usanga ibitagenda bihabwa umwanya munini kurusha ibyiza bikorwa.

Ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 yahinduriwe abatoza nyuma yuko umuyobozi w`agateganyo w`ishyirahamwe ry`umupira w'amaguru mu Rwanda, Claudine Gasarabwe asezereye abatoza babiri, akabasimbuza abandi bashya.

Umuryango w`inzobere mu kubungabunga ibidukikije (ARECO Rwanda Nziza), wagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry`ikinyabutabire cya Merikire (Mercure) mu Rwanda, mu rwego rwo gukumira ihumana ry`ikirere no kurinda ubuzima bw`abaturage mu rusange.

Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi icyenda, bo mikino itanu itandukanye, ari bo bazahagararira igihugu mu mikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.

Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinze Zimbabwe ibitego 32 kuri 16, ihita ibona itike ya kimwe cya kane mu gikombe cya Afurika cya Handball cy`abatarengeje imyaka 20.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026-2027, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, aho imikino itandatu yabimburiye shampiyona yatanze ishusho y’uko uyu mwaka ushobora kuzagenda, aho amakipe amwe akomeye yatangiye urugendo atsikira.