Umuryango w`inzobere mu kubungabunga ibidukikije (ARECO Rwanda Nziza), wagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry`ikinyabutabire cya Merikire (Mercure) mu Rwanda, mu rwego rwo gukumira ihumana ry`ikirere no kurinda ubuzima bw`abaturage mu rusange.

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 2 tariki 8 Nzeri, n`umuyobozi wungirije w`umuryango ARECO Rwanda Nziza, Twagilimana Balthazar, mu mahugurwa yahuje inzego zirebwa n`ishyirwa mu bikorwa ry`amasezerano mpuzamahanga ya Minamata, yasinyiwe mu Buyapani, mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry`ikinyabutabire cya Merikire kizwiho guhumanya ibidukikije no kwangiza ubuzima bw`abaturage muri rusange.
Twagilimana Balthazar yabanje gushima intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu gucunga no kurwanya ikoreshwa rya Merikire, nka kimwe mu bihugu bidakoresha icyo kinyabutabire muri servisi zitandukanye, by`umwihariko mu bucukuzi bwa zahabu bukorwa mu buryo bwa gakondo kandi buciriritse (ASGM).
Ku rundi ruhande, yagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga mu gukumira ikoreshwa rya Merikire, cyane cyane mu rwego rw`amategeko.
Yagize ati : " Turashima ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya ikoreshwa rya Merikire nkuko byemejwe mu masezerano ya Minamata.Gusa haracyakenewe kongera imbaraga muri iyo gahunda, dore ko kimwe mu bibazo bigihari harimo ukubura itegeko ryihariye ry'igihugu ribuza byimazeyo kwinjiza no gukoresha merikire y'ibanze."
"Nubwo u Rwanda rufite amategeko abuza ibintu byinshi bibamo merikire,rukaba runafite uburyo bwagutse bwo kugenzura ibidukikije, ikibazo cyo gucunga merikire y'ibanze ubwayo ntabwo cyakemuka mu buryo bufatika biciye muri iyo nzira gusa .Hakenewe itegeko ryihariye."
Umuyobozi ushinzwe ibidukikije mu kigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije ( REMA),Ngirabakunzi Octavien, yasabye ko hongerwa ubufatanye bw`inzego zose bireba mu rugamba rwo kurwanya ikoreshwa ikinyabutabire cya Merikire.Yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bwihariye bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku ngaruka z`ikoreshwa rya Merikire mu guhumanya ibidukikije no mu kwangiza buzima bwabo muri rusange.Yemeye ko REMA yiteguye gukorana n`izindi nzego mu gusigasira amasezerano mpuzamahanga ya Minamata, hubakwa "U Rwanda ruzira Merikire."
Amasezerano ya Minamata kuri Mercure ni amasezerano mpuzamahanga yashyizweho mu mwaka wa 2013 kugira ngo arinde ubuzima bw'abantu n'ibidukikije, nyuma yo kubona ko imyuka ya merikire yangiza ibidukikije n`ubuzima bw`abantu. Aya masezerano afite inkomoko ku kiza cy'uburwayi bw` ubwonko bwagaragaye mu mujyi wa Minamata mu Buyapani mu myaka ya 1950.
U Rwanda rwasinye ayo masezerano mu mwaka wa 2017, nyuma y`imyaka ine ashyizweho, ruba kimwe mu bihugu 154 byiyemeje kurwanya ikoreshwa ry`ikinyabutabire cya Merikire.
Kugeza ubu u Rwanda rwashyize imbaraga muri gahunda yo kurwanya ikoreshwa rya Merikire muri serivisi zitandukanye.Uretse mu bucukuzi bw`amabuye y`agaciro,u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa rya Merikire mu nzego z`ubuzima, ubucuruzi n`ibindi.