
Impuguke mu bijyanye n'ubukungu zirasaba Leta gushyiraho ingamba zo guhangana n'ibihe bidasanzwe bizakurikira iyi mpeshyi, ivugwaho kuba nyirabayazana w’izamuka rikabije ry'ibiciro ku masoko y'imbere mu gihugu mu kwezi gushize kwa Kanama.
Ni mu gihe ikigo cy'Ibarurishamibare NISR kivuga ko kuva mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2025 kugera muri Kanama uyu mwaka, ibiciro muri rusange byari bikomeje kuzamuka ku muvuduko udasanzwe, aho byari bimaze kwiyongeraho 15.7%.
Muri rusange ibiciro mu Rwanda byari bimaze kwiyongeraho 15.7% kugera mu kwezi gushize kwa munani, uhereye mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2025.
Icyakora, ku bicuruzwa bimwe ibiciro byaratumbagiye cyane, ahandi bizamuka ku kigero gito, nk’uko ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) kibigaragaza.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16.3% muri rusange, n’ubwo ku nyama indwara yiswe Rift Valley Fever yibasiye amatungo yuza, yateje ibiciro byazo kwiyongeraho 36.7%, aho ikiro cyagurwaga amafaranga 6,000Frw (ni urugero), cyazamutse kikagurwa amafaranga 8,200Frw.
Ibiciro by’imboga na byo byiyongereyeho 24.7%, iby’amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 20.4%, iby’ingendo byiyongeraho 24.2%, ibyo muri resitora na hotel byiyongeraho 15.6%.
Ku rundi ruhande ariko hari aho ibiciro bitazamutse cyane, aho urugero NISR itanga ari ikiguzi cy’ubuvuzi ngo cyiyongereyeho 1.2%, itumanaho ryiyongeraho 3.2%, ku myambaro n’inkweto hiyongeraho 5.2%.
Umusesenguzi w’ibijyanye n’Ubukungu, Nathan Gashayija, yasobanuriye RBA ko ikibazo cy’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro kirimo guterwa ahanini n’uko impeshyi y’uyu mwaka yabaye ndende bikabije, kandi ko nta bikorwa byo kuhira bihagije mu gihugu.
Yagize ati “Izuba ry’igihe kirekire ryatumye umusaruro ugabanuka, iyo ibintu bibaye bike birahenda, ariko na none ibikorwa bijyanye no kuhira na byo biri hake, usanga biri i Nasho cyangwa i Gabiro gusa, ariko bikwiye kuba biri henshi kugira ngo abantu bahinge kandi borore igihe cyose, amezi 12 kuri 12 agize umwaka, aho kugira ngo mu mpeshyi usange abantu babaye nk’abari mu biruhuko.”
Gashayija avuga ko iyi mpeshyi itarabaye nziza na gato ishobora gukurikirwa n’Umuhindo w’imvura idasanzwe iteza ibyago birimo isuri n’imyuzure, hakaba hakenewe gufata ingamba hakiri kare zijyanye no kuyobora neza amazi.
Mu bindi birimo guteza izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, ngo hari n’ikibazo cy’ibitumizwa mu mahanga byinshi kurusha ibyoherezwayo, cyatijwe umurindi n’intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati ahakomoka peterori, bikaba byaratumye habaho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa muri rusange.
Ukwezi kwa Kanama k’uyu mwaka kwabayemo izamuka ry’ibiciro ridasanzwe, kuko mu mwaka ushize nk’iki gihe NISR yavugaga ko ibiciro byazamutseho 7.1%, mu gihe muri Kanama umwaka wabanje iryo zamuka ryari ryageze kuri 5%.
Mu bantu bibasiwe kurusha abandi harimo abahinzi n’aborozi bavuga ko ibihe biri imbere bishobora gukomeza kuba bibi, kuko ibiribwa bike byajyaga biboneka mu mpera z’umwaka bitigeze bihingwa, bitewe n’uko nta mvura yabonetse hagati mu mpeshyi.