
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) uratabariza abaturage ku kibazo cy’ibikorerwa mu turere iwabo, byiganjemo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, bibateza kwibasirwa n’ibiza biva ku mihindagurikire y’ibihe.
Mu mwaka ushize wa 2026 Leta y’u Rwanda yatangarije isi ko ivuguruye ingamba zo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza isi gushyuha no kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe(NDC 3:0).
Izi ngamba zirimo iyo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira z’amashanyarazi asanzwe n’ava ku mirasire y’izuba. Izi ngufu zirimo gukoreshwa cyane ku binyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, bigenda bisimbuzwa ibikoresha lisansi na mazutu.
Leta kandi irimo gushaka ibicanwa bitari inkwi n’amakara cyangwa kubigabanya ku rugero runini rushoboka, hakabaho no kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda hibandwa ku y’imborera.
Gahunda yo gutera amashyamba cyane cyane ibiti cyimeza byahozeho mu Rwanda, ni undi mwihariko urimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo bivane mu kirere imyuka mbumbatira bushyuhe igenda yoherezwayo n’inganda z’ibihugu bikomeye ku isi.
Ibyo bihugu bifite inganda bigomba gutanga amafaranga ku bitazigira nk’u Rwanda, mu rwego rwo kwishyura ikiguzi cyo gusubiza ku isi iyo myuka.
Intego u Rwanda rufite mu guteza imbere iyi gahunda yiswe ‘Mitigation to Climate Change’, ni uko bitarenze umwaka wa 2035 ruzaba rwavanye mu kirere imyuka ya karubone ingana na toni miliyoni 14.86, ihwanye na 53% by’iyo myuka iriyo kugeza ubu.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda’ ushima izi mbaraga zirimo gushyirwa mu gukumira imihindagurikire y’ibihe mu gihe kizaza, ariko ko hari n’urundi ruhande rusa n’urwirengagijwe rwitwa Adaptation to Climate Change, cyangwa se guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo kwigaragaza muri iki gihe.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, imihanda n’imiturire birimo kugira uruhare mu gutengura imisozi ikibasirwa n’inkangu n’imikoki bikaridukira abaturage.
Amazi y’imigezi n’amasoko abantu bari bakwiye kunywa no gukoresha arimo guhinduka ibirohwa, agahumanywa cyangwa agakama burundu, amasambu y’abaturage arangizwa, amashyamba agatemwa. Ibi byose birimo kwamaganwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, agira ati “Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo icyuho kinini cyane kuko ba rwiyemezamirimo ntabwo bita ku ngamba no ku mabwiriza ateganya uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa hitabwa ku buzima bw’abaturage.”
Ati “Turabona ahabera ubucukuzi, imitungo y’umuturage irangirika ariko ugasanga rwiyemezamirimo atabiha uburemere bukwiye, ariko ntabwo ari na we byagakwiye guturukaho ahubwo ni inzego zimwegereye.”
Mupiganyi avuga ko mu mpamvu zirimo gutuma abaturage bangirizwa ibidukikije, harimo n’ubumenyi buke bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, buri ku kigero kitarenga 51% by’abasobanukiwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ibibazo ishobora guteza ku isi.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, Twagirimana Thadée, avuga ko harimo gufatwa ingamba nshya, aho abacukura amabuye y’agaciro na kariyeri bagiye gusabwa kongera ingwate batangaga ikava kuri 2% y’ishoramari bafite.
Ayo mafaranga azajya akoreshwa mu gusubiranya aho abo bacukuzi bangije, ndetse no guhangana n’ingaruka ibikorwa byabo byagize ku baturage.
Twagirimana agira ati “Turifuza ko ingwate igomba kuba igaragara, ubundi twagenaga 2% by’ishoramari umuntu yashoye ahantu arimo gukorera ubucukuzi, niba ufite umushinga w’amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe, urakuramo 2% bibe ingwate izakoreshwa mu gusubiranya ahantu hangiritse, cyangwa se rwiyemezamirimo akagaragaza ubundi buryo azakoresha mu kuhasubiranya.”
Twagirimana avuga ko mu mavugurura bakoze, uretse kwiyongera kw’ingwate ikarenga 2%, hazabaho no kubara ibigomba gukoreshwa mu gusubiranya ahabereye ubucukuzi, ndetse no gukemura ibibazo byabaye ku baturage bahaturiye.
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’imiryango itari iya Leta bifatanyije guteza imbere gahunda yo gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka mbumbatira bushyuhe, bavuga ko ibyiciro byose by’abaturage bigomba kwisanga muri iyi gahunda aho kumva ko ireba abanyapolitiki n’impuguke gusa.