Myugariro w`ikipe ya Kiyovu Sport, Mbonyingabo Regis n`umukinnyi wo hagati Nsanzimfura Keddy bongeye amasezerano y`imyaka ibiri, aho bagiye gukomezanya na Kiyovu Sport kugeza mu mwaka wa 2028.

Ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu gihugu cya Maroc (FRMF), ryatangaje ko hari imikino ya gishuti yagomba kubera muri icyo gihugu yahagaritswe bitewe n`impungenge z` icyorezo cya Ebola iri gukwirakwira mu bice byinshi bya Afurika.

Ikipe ya Police FC yatandukanye n`abakinnyi barindwi basoje amasezerano kubera umusaruro mucye. Muri abo harimo rutahizamu w`umunyarwanda Byiringiro Lague n`abanyamahanga batandatu.

Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yasinyishije umunya-Tchad, Charles Tchouplaou, ukina mu mutima w`ubwugarizi. Yakiniraga ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y`Efpo.

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na myugariro w`umuna Burkina Faso, Madou Zon, ukinira ikipe ya TP Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe ya APR FC yasezereye abakinnyi batatu aribo umunya Mali Lamine Bah, umunya Senegal Aliou Souane n`umunya Mauritaniya Mamadou Sy.

Umukinnyi wo hagati, Hamiss Hakim, wakiniraga ikipe ya Gasogi United, yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sport, aho yasinye amasezerano y`imyaka ibiri, kugira ngo asimbure Niyo David werekeje ku mugabane w`uburayi.

Uwineza René na Fidali Uwiyaremye, bakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport, bazakinira ikipe ya APR FC mu mwaka w`imikino utaha.
Ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yagaruye rutahizamu w`umurundi Richard Kirongozi wakiniraga Police FC, asinya amasezerano y`imyaka ibiri.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Yves Murenzi, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 16 bazitegura imikino y’ijonjora rya gatatu y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027 mu karere ka Afurika, riteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026 muri Angola.