
Abasenateri barimo Evode Uwizeyimana basaba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) gushyiraho ingamba zituma amazi atangwa mu baturage aboneka mu gihe cy’izuba nk’uko atajya abura mu gihe cy’imvura.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ahora yibaza impamvu amazi asenyera abaturage mu bihe by’imvura kubera kuba menshi, ariko hagera mu bihe by’izuba abaturage bagataka ko babuze amazi, akaba asaba Guverinoma gushaka uburyo bwo kuziba iki cyuho.
Mu Nteko rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, aho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, yari amaze gusobanura ingamba bashyizeho zo kongera amazi mu gihugu, Senateri Uwizeyimana yasobanuye ubundi buryo amazi yaboneka hadashingiwe gusa ku asanzwe atangwa na WASAC.
Uwizeyimana agira ati “Hari amazi ava ku nyubako ndende akagenda asenyera abantu, hashobora kubaho imashini zisukura amazi yayobowe mu bishanga akongera kugaruka mu baturage agakoreshwa, kuko mu bituma tubura amazi(mu mpeshyi) harimo n’umuntu woza imodoka, uvomera jardin, ukata icyondo cyangwa isima arimo kubaka, bose bakoresha amazi ya WASAC(bitari ngombwa).”
Senateri Uwizeyimana avuga ko yaganiriye na Enjeniyeri Nyirishema uyobora Urwego rushinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda(RWB) ku bijyanye n’ibura ry’amazi mu Gihugu, akamubwira ko icyo kibazo nta gihari ahubwo ngo biterwa n’uburyo butanoze bwo kuyageza ku bantu.
Ati “Ubwo umupira yawutereraga WASAC, jyewe ntabwo mbyumva uburyo abantu bashobora kumara ukwezi cyangwa amezi abiri bikoreye ibijerikani muri iki gihugu, mudusobanurire impamvu habaho ibihe by’amazi menshi n’ibihe by’ibura ryayo, aho WASAC ivuga ngo ‘urabona ni mu mpeshyi amazi yarakamye’, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza!”
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko hari abaturage barimo na ba nyiri inyubako nini bafite ubushobozi bwo gufata amazi mu gihe cy’imvura no kuyatunganya akabasha gukoreshwa mu gihe cy’izuba, ariko akaba nta ngamba yavuze zizafatwa kuri iyi ngingo.
Minisitiri Murwanashyaka akomeza asobanura ko ku ruhande rwa WASAC hari ikibazo cy’amazi adahagije hamwe n’icyo kudashobora kuyasaranganya ku bantu bose bayakeneye bitewe n’inganda zikora adahagije, gukama kw’imigezi, imiyoboro ishaje iteza amazi kumeneka ataragera ku bantu, ndetse n’amatiyo yabaye mato atajyanye n’ubwiyongere bw’abaturage.
Minisitiri Murwanashyaka agira ati “Guverinoma icyo turi gukora ni ukugira ngo twongere amazi n’imiyoboro ishaje tuyisane, mu gihe cy’izuba impamvu amazi agabanuka biterwa na tekinoloji yakira amazi y’imigezi, aho hagera mu mpeshyi amazi yinjira mu ruganda kugira ngo asukurwe agabanuka.”
MININFRA yizeza ko ikibazo cyo kubura amazi gikunze kugaragara cyane cyane mu bihe by’impeshyi kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Werurwe k’umwaka utaha wa 2027.
Hari imishinga irimo uwo gukora icyiciro cya gatatu cy'uruganda rwa Nzove kizongeraho metero kibe 25,000 ku munsi bitarenze tariki 30 Ukwakira uyu mwaka.
Hakaba umushinga wa Kanzenze uzongeraho metero kibe 10,000 bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2027, ndetse na Karenge irimo kubakwa, na yo ikazongeraho metero kibe 36,000 bitarenze uko kwezi kwa Werurwe 2027.
MININFRA ivuga ko hari n'ikigero cya 31% cy'amazi ameneka atageze ku bafatabuguzi, kikaba kigiye kugabanywa kugera kuri 15%, bikazatuma amazi atangwa ku baturage b’i Kigali yiyongeraho metero kibe 8,400 ku munsi bitarenze impera z'uyu mwaka wa 2026.
MININFRA ivuga kandi ko hari icyiciro cya kane cyo kongera amazi atangwa n'uruganda rwa Nzove kizakorwa mu mwaka utaha, ku buryo Umujyi wa Kigali n'inkengero zawo bazaba babona amazi ahagije angana na metero kibe ibihumbi 150 ku munsi.