
Umwarimu w'Amateka muri Kaminuza y'i Gitwe, Prof Antoine Nyagahene, yasobanuye uko Umuganura wa mbere wizihijwe ndetse n’imbuto(ibihingwa) nkuru z’u Rwanda zakoreshejwe muri ibyo birori byongeye kwizihizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2026.
Prof Antoine Nyagahene avuga ko Umwami wa mbere witwaga Gihanga Ngomijana, ari we watangirije u Rwanda ku musozi wa Gasabo(hafi y’ikiyaga cya Muhazi) ahagana mu mwaka wa 1091 nyuma ya Yesu/Yezu.
Gihanga waturwaga amaturo n’abaturage(rubanda) bavaga hirya no hino mu Gihugu, hari ubwo yazaniwe imbuto z’ibihingwa byeraga mu Rwanda n'uwitwaga Myaka, na we(Gihanga) aziha abaturage abifuriza uburumbuke, akaba ari bwo Umuganura wa mbere wizihijwe.
Prof Nyagahene avuga ko imyaka (ibihingwa byatanzwe na Myaka) byari amasaka, uburo, imboga z'isogi, ibihaza n'inzuzi zabyo, hakiyongeraho amata n'amavuta y'inka.
Inteko y'Umuco y’u Rwanda ivuga ko ku munsi w'Umuganura Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu Gihugu bakayijyana i bwami, umwami agapfukama yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.
Umwami yafataga umwuko akavuga(agasonga) umutsima afatanyije n’umuganuza(umunyamihango mukuru), maze hamwe n’umwamikazi n’umugabekazi, bakarya bakanywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu mu mwaka wabaga urangiye.
Umuganura wahitaga uhinduka igitaramo gikomeye cy’imihigo y’umwaka, aho abatware n’abaturage bamurikaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) ndetse abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.
Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe hamwe n’abo kwa Myaka ya Musana), mu gihe ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango ari we wayoboraga iyo mihango.
Prof Nyagahene avuga ko amafunguro ba sogokuru bafunguraga aramutse ari yo ahinzwe akanaribwa muri iki gihe, ashobora kurwanya imirire mibi ndetse akaba ari na zo mbuto zashobora guhangana n'ikibazo cy’imihindagurikire y'ibihe cyibasiye isi n’u Rwanda by’umwihariko.
Agira ati "Imbuto nkuru za Gihanga ntabwo zibasirwa n'izuba kuko zimenyereye ikirere cya hano mu Rwanda, yari imyaka yuzuye ifite intungamubiri zose, irinda indwara, ikaba yaratunze Abanyarwanda mu kinyejana cya 10 (ahagana mu myaka ya 900 nyuma ya Yesu) kugera mu kinyejana cya 16 ubwo hatangiraga kuza indi myaka ikomoka mu mahanga".
Mu mpera z'ikinyejana cya 16(mu myaka ya 1500 nyuma ya Yesu) u Rwanda ngo rwaje guterwa no gutegekwa n'Abanyoro hamwe n'Abanyebungo, bihagarika byinshi mu gihe cy'imyaka 15 harimo n'umuhango ngarukamwaka w'Umuganura.
Umwami Ruganzu II Ndoli wategetse hagati y’imyaka ya 1510-1543 ni we bivugwa ko yabohoye u Rwanda aruvana mu maboko y’abo banyamahanga, asubizaho Umuganura ndetse ngo awuha imbaraga cyane.
Na none Umuganura mu Rwanda ngo waje kuvaho ku ngoma y'umwami Yuhi V Musinga, ubwo umwiru Gashamura wari ushinzwe uwo muhango yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.
Inteko y'Umuco ivuga ko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiriza Umuganura mu miryango, ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe bukaba ngo butarawuhaye imbaraga n'agaciro.
Umuganura wongeye gusubizwaho no guhabwa agaciro cyane mu mwaka wa 2017, kuko ari bwo hasohotse Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017, ryemerera Abanyarwanda gusabana mu birori by'Umuganura, kunga ubumwe no kuzirikana ibyiza bagezeho, ari na ko bahigira gukora neza kurushaho umwaka utaha.