Ikipe ya Mukura VS yakiriye Umunya-Serbia Momcilo Medic nk’umutoza mushya uzayiyobora mu mwaka w`imikino wa 2026-2027, nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Canisius.

Uyu mutoza ufite imyaka 64 y’amavuko yemejwe n’iyi kipe yo mu Karere ka Huye ku wa 5 Kanama 2026, aho yamuhaye ikaze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, imwifuriza akazi keza muri Mukura VS.
Kuri uyu kane tariki 6 kanama 2026, uyu munya-Serbia yatangiye imirimo ye kuri Stade Kamena, dore ko yayoboye imyitozo y`iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye.
Momcilo Medic aje mu Rwanda afite ubunararibonye bwo gutoza mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Burundi, Afurika y’Epfo, Ghana na Nigeria. Mu makipe yanyuzemo harimo Flambeau du Centre, Messager Ngozi zo mu gihugu cy`uBurundi , Orlando Pirates yo muri Afurika y`Epfo ndetse na Enyimba FC yo muri Nigeriya. Aya makipe akaba afatwa nk` amwe mu yafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Momcilo Medic agiye gufata inshingano zasizwe na Nshimiyimana Canisius, watandukanye na Mukura VS mu mpeshyi ishize nyuma yo kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, nyuma yaho akajya mu Amagaju FC nk’umutoza mukuru.