
Abayobozi n’abasesengura ikibazo cy’inzoga zivugwaho kwangiza ubuzima bw’abantu mu Rwanda bavuga ko gufunga inganda zizikora atari byo byonyine bizarangiza ikibazo, ahubwo ko hagomba n’ubutabera ndetse no kunoza imikorere y’inzego zitanga ibyangombwa byo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa.
Kugeza ku wa Mbere tariki 03 Kanama 2026, Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda FDA cyari kimaze gufunga inganda zigera ku 101 hirya no hino mu Gihugu zikora inzoga, nyuma yo gushinjwa gushyiramo uburozi bwica abaturage.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) na rwo ruvuga ko kugeza ubu rumaze guta muri yombi abagera kuri 61 bakoraga inzoga zivugwaho kwangiza ubuzima bw’abaturage, n’ubwo ngo hari n’abandi batarafatwa.
Kakooza Nkuliza Charles(KNC) wa TV1
Umuyobozi w’Igitangazamakuru TV&Radio1 akaba n’umusesenguzi w’amakuru atandukanye, Kakoza Nkuliza Charles (KNC), asaba ko abari bashinzwe gutanga impushya ku nganda zikora inzoga bagombye na bo kwitaba Ubugenzacyaha nk’uko n’abazikoze barimo gutabwa muri yombi.
Ubwo yari kumwe na mugenzi we Angeli Mutabaruka mu kiganiro cya mu gitondo kuri TV1 kuri uyu wa Mbere, KNC yagize ati “Bitwereka ko FDA yamunzwe na ruswa n’imikorere mibi, iri tangazo (ryo gufunga inganda) ryagombye gusohoka abandi bagezemo(muri kasho) kare, kuko bateje igihombo gikomeye!”
Ati “Aba bantu (bakoze izo nzoga) bafashe imyenda(amadeni) ya banki, bari bafite abakozi bakoresha, ubwabyo kubavana ku isoko igitaraganya bitera ubwoba abashaka gushora imari (mu gihugu).”
KNC avuga ko yari asanzwe yibaza ku mikorere ya FDA niba hatarimo ruswa, aho atanga urugero ku bicuruzwa bimwe na bimwe biteye impungenge, birimo imitobe yo mu nganda ajya asanga iri mu tujerikani twazanye amabondo (twabyimbye), twenda guturika.
Senateri Evode Uwizeyimana
Mu Nteko rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere, aho Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi(MINICOM) hamwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA) barimo gusobanura ikirimo gukorwa mu kugeza ibikorwa remezo mu byanya by’inganda, Senateri Evode Uwizeyimana, yanenze inzego kutagira imikoranire, ngo byatumye inganda ziha abantu inzoga zirimo uburozi.
Senateri Uwizeyimana ntiyumva uburyo inganda zikora inzoga zagaragaweho kuba zikora uburozi nyuma y’imyaka itari mike zari zimaze zikorera ku byangombwa byemewe na Leta, ndetse zinafite ibirango by’ubuziranenge.
Yagize ati “Mugenzura mute ko ibyangombwa umuntu yahawe, n’icyo yabiherewe ari cyo arimo gukora, ku buryo umuntu yicara akamara imyaka 5 cyangwa 10 akora uburozi bwica Abanyarwanda tukavuga ngo ‘tubivumbuye ubu! Hari ikibazo cy’imikoranire hagati y’inzego.”
Senateri Uwizeyimana avuga ko Leta yatinze gufata icyemezo cyo gufunga inganda zikora inzoga ndetse no kuzambura ibyangombwa byo gukorera mu Gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana na we yemeza ko hari ikibazo cy’ubuziranenge bw’ibinyobwa abantu banywa, cyane cyane mu nganda z’inzoga aho bashyiramo alukoro n’ibindi bintu bitanyobwa birimo ifu y’amatafari(ahiye), n’urusenda, ndetse ngo hari n’abashyiramo umusemburo w’amandazi n’imigati.
Ati “Hari ikintu navuze! Ni gute ugira (mu Rwanda) inganda 240 zikora likeri(inzoga zisindisha cyane), ese ni bwo bucuruzi dushaka ko u Rwanda ruteza imbere! Abantu bakwiye gushyiraho inganda zikora ibiribwa, abantu bakarya bakamera neza, ibindi bakabireka!”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko urwagwa n’ikigage biva mu bitoki n’amasaka bitaciwe, ahubwo ngo icyo Leta irwanya ni uburyo bitegurwa, bigahabwa abantu bivanzemo ibinyabutabire nka alukoro n’ibindi bintu muri kamere yabyo bitaribwa cyangwa bitanyobwa.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2026 kugeza ubu hamaze gupfa abantu 50 bazira inzoga, abamaze guhuma na bo bakaba bagera ku 100, ndetse n’ababaye imbata bafite ubumuga bw’ubusinzi buhoraho ngo bararenga ibihumbi 11.