
Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Henry Msanga, uheruka gutandukana na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo, yaciye amarenga agaragaza ko ashobora kuba yamaze kumvikana na Rayon Sports mbere y'uko hatangazwa amakuru ku mugaragaro.

Umutoza w'Amagaju FC, Hammadi Sghir, ari mu bo amakipe ya Police FC na Kiyovu Sports yifuza kwifashisha mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.

Umutoza w` ikipe ya Police FC, Abdesatar Ben Moussa, yatangaje ko agiye kurega ikipe ye nyuma yuko imuhagaritse mu buryo avuga ko butubahirije uburenganzira bwe nk`umutoza wari ugifite amasezerano.






Umutoza wa APR FC Abderrahim Talib yavuze ko yiteguye kubona Rayon Sport yirukana umutoza kubera ko iyo ayitsinze ihita ihindura umutoza.

Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye uRwanda mu mikino ya BAL yageze muri kimwe cya 2 mu mikino ya BAL 2026 iri kubera mu Rwanda, isezereye FUS Rabat yo muri Maroc. N’ubwo RSSB Tigers yatsinzwe ku mukino wa kimwe cya 4 wo kwishyura, ikinyuranyo cy`amanota menshi yabonye ku mukino wa kimwe cya 4 ubanza batsinze, nicyo cyafashije RSSB Tigers gukomeza.