Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF), ryemeje Zinedine Zidane nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y`uBufaransa " Les Bleus", asimbuye Didier Deschamps wari umaze imyaka cumi n`ine atoza iyi kipe.
Ibi bibaye nyuma yuko Zinedine Zidane yari amaze igihe kinini yifuza kuba umutoza w`ikipe y`igihugu cye, dore ko kuva yasezera mu ikipe ya Real Madrid nk`umutoza wayo mukuru mu mwaka wa 2021, nta yindi kipe yigeze atoza, nubwo hari amakipe akomeye ku mugabane w`uburayi yamwifuje.
Mu kiganiro n`itangazamakuru, Zinedine Zidane yavuze mu myaka itanu ishize avuye muri Real Madrid, icyo yifuzaga gukora kwari ugutoza ikipe y`igihugu y`uBufaransa gusa.
Yagize ati : “ Icyo navuga, ni uko kuba ngizwe umutoza w`ubufaransa, ari inzozi zibaye impamo, kuko mu myaka 5 maze mpagaritse gutoza, narambagijwe n`amakipe menshi, ariko yose narayanze ku mpamvu z`ikipe y`uBufaransa, kubera ko gutoza ikipe y`uBufaransa aricyo kintu cyonyine nifuzaga gukora nyuma yo kuva muri Real Madrid. Niteguye gutanga ibyo mfite byose kugira ngo iyi kipe ikomeze gutsinda.”
Zinedine Zidane afatwa nk`umwe mu batoza bakomeye ku mugabane w`uburayi by`umwihariko ma mateka y`ikipe ya Real Madrid, aho yatwaye ibikombe bitatu bya Uefa Champions League yikurikiranya.
Nk`umukinnyi, yafashije ikipe y`uBufaransa gutwara igikombe cy`isi n`igikombe cy`uburayi. Ku giti cye, yatwaye igihembo c`umupira wa zahabu ( Ballon d'Or) mu mwaka w` 1998.
Zinedine Zidane ahawe ikipe y`igihugu y`uBufaransa asimbuye Didier Deschamps, wagize ibigwi bikomeye nyuma yo guhesha uBufaransa igikombe cy`isi n`icya Uefa Nations League. Ibi bikaba bishobora gushyira ku gitutu umutoza mushya, Zinedine Zidane, dore ko nawe asabwa gukomeza umurage wa Deschamps.
Gusa ibyo ntibibuza abakunzi b`ikipe y`uBufaransa kugirira icyizere Zinedine Zidane, bitewe n`ibigwi afite haba mu gutoza no mu gihe cye nk`umukinnyi.
Umukino wa mbere wa ku mutoza mushya, Zinedine Zidane, uzaba ari uwo ikipe y’u Bufaransa izahuramo na Turikiya ku wa 25 Nzeri, mu mikino ya UEFA Nations League.