Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ryisobanuye ku cyifuzo cyaryo cyo gushyiraho ikigo kizaba gishinzwe ubucuruzi no gutegura ibikorwa byaryo birimo amarushana y’igikombe cy’isi, rivuga ko bakiri muri gahunda yo kwakira ibitekerezo by`abanyamuryango.

Ibi bibaye nyuma yuko iki gitekerezo cyamaganiwe kure na bamwe mu banyamuryango ba FIFA, harimo impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru ku mugabane w`uburayi ( UEFA), ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku mugabane wa Aziya ( AFC) n`iryo muri Amerika yo hagati na ruguru ( CONCACAF).
Mu itangazo FIFA yasohoye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yumvise ibitekerezo n’impungenge byagaragajwe n’abagize umuryango mugari w’umupira w’amaguru ku isi, ariko yemeza ko kugisha inama abanyamuryango bose bigomba gukomeza kugira ngo buri gihugu kizagire amahirwe yo gutanga umwanzuro gishingiye ku makuru yuzuye.
Uru rwego ruyobora umupira w`amaguru ku isi, rwavuze ko amakuru yatangajwe mu itangazamakuru mbere y’uko inama ziteganyijwe ziba, yahungabanije gahunda yo kugisha inama abanyamuryango 211 barugize.
FIFA yasobanuye ko igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cya FIFA Forward Enterprise (FFE) kitagamije kugurisha umupira w’amaguru, ahubwo kigamije guha buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye, amahirwe yo kugira uruhare mu nyungu z’ubucuruzi z’umupira w’amaguru.
Ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi, ryasobanuye ko FFE yaba ari ikigo kizaba gishamikiye kuri FIFA kandi ikazakomeza kugicunga. Umusaruro w’ubucuruzi kizabyara uzajya usaranganywa mu mashyirahamwe yose 211, kugira ngo abashe kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byayo.
Muri iki cyifuzo, FIFA ivuga ko buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rizahabwa miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika [hafi miliyari 30 Frw] mu gihe cy’imyaka ine iri imbere (2027-2030) binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, hatitawe ku kuba ryaba rishyigikiye cyangwa ridashyigikiye FFE.
Ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi ryasoje rigaragaza ko nta cyemezo cya burundu cyafashwe, kuko igitekerezo cya FFE kikiri mu biganiro bishobora kuvamo kwemezwa, kwangwa cyangwa guhindurwa.