Impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru ku mugabane w`Uburayi ( UEFA), rivuga ko ishyirahamwe ry`umupira ku isi FIFA, ritagomba gufata umupira w`amaguru nk`igicuruzwa gishobora kugurishwa mu buryo bushobora gutuma ruhago itakaza umwimerere wayo.
Ibi,UEFA yabitangaje nyuma yuko Perezida w`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru ku isi, Gianni Infatino, avuze ko FIFA iteganya kugurisha hafi 20% by’imigabane mu kigo gishya cy’ubucuruzi kizacunga ibikorwa bitandukanye birimo Igikombe cy’isi n’andi marushanwa akomeye.
Mu bashoramari bavugwa ko bashobora kugira uruhare muri uyu mushinga harimo Joshua Kushner washinze ikigega cy’ishoramari Thrive Capital. Uyu akaba ari umuvandimwe wa Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, usanzwe ari inshuti ya Gianni Infantino uyobora FIFA.
Nubwo FIFA ishimangira ko itazigera itakaza ububasha ku byemezo birebana n’imiyoborere y’umupira w’amaguru, amarushanwa n’amategeko yayo, iki gitekerezo cyanenzwe bikomeye n’impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru i Burayi (UEFA).
UEFA yavuze ko FIFA yarenze umurongo, ikavuga ko umupira w’amaguru atari umutungo w’umuryango umwe cyangwa umuntu umwe ku buryo wagurishwa ku bashoramari.
Mu itangazo ryayo, UEFA yagize iti “Umupira w’amaguru n’imiyoborere yawo ntabwo ari umutungo wo gucuruza. Nta n’umwe muri twe ufite umupira w’amaguru ku giti cye ku buryo yawugurisha.”
Izi mpungenge za UEFA zishingiye cyane ku kuba itinya ko kwinjiza abashoramari mu micungire y’amarushanwa akomeye bishobora gutuma inyungu z’ubucuruzi zirusha agaciro intego nyamukuru y’umukino, ari yo guteza imbere siporo no kurengera abafana, amakipe ndetse n’ibihugu.
Uretse UEFA, iki gitekerezo cya FIFA, cyanenzwe na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham.Yavuze ko igikombe cy’Isi atari igicuruzwa, ahubwo ko ari irushanwa rikomeye kurusha andi yose mu mikino, ashimangira ko nta nyiraryo uhari kandi ritagomba kugurishwa. Andy Burnham yasoje ubutumwa bwe avuga ko umupira w’amaguru ari uw’abafana, wahoze ari uwabo kandi ariko bizahora.
UEFA iteganya gukora inama muri iki cyumweru, aho bivugwa ko mu bizaganirwaho harimo kutongera kwitabira igikombe cy’isi ku bihugu bigize impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru ku mugabane w`Uburayi.