Uwiringiyimana Albertine, wakiniraga APR WVC, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gukomereza amashuri.

Uyu mukobwa wafatwaga nk`umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya APR WVC yafashe indege kuri uyu kabiri, tariki 28 Nyakanga 2026.
Uwiringiyimana Albertine uzwi nka ‘Alba’, yerekeje muri Amerika mu gihe yari amaze iminsi mu mwiherero w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda ya Volleyball y`abagore, iri kwitegura imikino y`igikombe cya Afrurika, bivuga ko Alba atazakina iki gikombe cya Afurika.
Uretse ikipe y’igihugu y`u Rwanda, Alba ntabwo azongera kugaragara mu ikipe ya APR WVC guhera mu mwaka utaha w’imikimo.Ibi bikaba bifatwa nk`igihombo ku ikipe ya APR WVC dore ko yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe y`ingabo z`igihugu.
Nyuma yo gutakaza Alba, umutoza w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda ya Volleyball y`abagore, agiye gushaka undi mukinnyi wamusimbura. Ni nako bigomba kugenda mu ikipe ya APR WVC.
Uwiringiyimana Albertine yatangiye gukina Volleyball nk`uwabigize umwuga mu mwaka wa 2019. Yatangiye kumenyekana nk`umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda mu mwaka wa 2025, nyuma yo kwegukana ibikombe bitandukanye mu ikipe ya APR WVC. Kwitwara neza kwe muri APR, byatumye ahamagarwa mu ikipe y`igihugu yuRwanda yitegura igikombe cya Afurika.
Kugeza ubu, ntabwo biramenyekana niba ‘Alba’ azakomeza gukina Volleyball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.