Rutahizamu w` umunya Rwanda, Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Police FC, agiye kwerekeza muri Afurika y`Efpo, nyuma yo kumvikana n`ikipe ya Durban City FC yo muri icyo gihugu.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi baherutse gusezererwa n`ikipe ya Police FC bazira umusaruro mucye. Kuri Byiringiro Lague, hajemo n`imyitwarire mibi, dore ko uretse gusiba mu myitozo, Byiringiro Lague yatawe muri yombi n`inzego z`umutekano inshuro eshatu bitewe no gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.
Nyuma yo kuva muri Police FC, Byiringiro Lague yatangaje ko atagishaka gukina muri shampiyona y` uRwanda kuko yamunaniye kandi itakiri ku rwego rwe.
Nyuma yo kuganira n’amakipe atandukanye, yumvikanye n`ikipe ya Durban City FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, azatangira gukurikizwa kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Byiringiro Lague yamaze no gukatishirizwa itike y’indege izamujyana muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 7 Kanama 2026.
Uretse Byiringiro Lague, Durban City FC iherutse gusinyisha abakinnyi bashya umunani aribo Gaston Sirino, Junior Papier, Kabelo Mofokeng, Lifa Makua, Siya Msomi, John Mokone, Tylo Sanger na Seth Green. Iyi kipe yo muri Afurika y`Efpo iherutse gutangaza umunya Tuniziya Khalil Ben Youssef nk`umutoza mushya wayo.
Ni ku nshuro ya 2 rutahizamu w`umunyarwanda, Byiringiro Lague, agiye gukina hanze y` uRwanda, nyuma yo gukinira ikipe ya Sandvikens yo mu gihugu cya Sweden.