
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezereye abakinnyi batanu nyuma y’uko batitwaye neza mu bizamini by’ubuzima bakorewe binyuze mu myitozo yakozwe kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026.

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kimenyi Yves, yavuze ko azishimira kubona umuhungu we,Kimenyi Miguel Yanis, akurikira inzira ya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru.

RSSB Tigers BBC ihagarariye Afurika muri FIBA Intercontinental Cup 2026, yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Club Atlético Boca Juniors yo muri Argentine amanota 93-62 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye abakinnyi n`abatoza b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi" kugumisha umutima mu rugendo barimo, nyuma yo gutsinda Liberia mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura umukino wa kabiri mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, yageze mu Mujyi wa Praia aho izakinira na Cap-Vert, yakirwa na Ambasaderi Bizimana Festus wabijeje kubashyigikira anabasaba intsinzi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2027 itsinda Liberia ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda K wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje ko yifuza gufasha u Rwanda kongera gukina Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 22 rutacyitabira, ashimangira ko urugendo rwo guhindura aya mateka rugomba gutangirira ku mukino wa Liberia.

Umucuruzi Fabrice Shema Ngoga wahawe igihano nyuma y’amasezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, agahita arekurwa, ashobora gukomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nubwo hakomeje kwibazwa ku hazaza he muri uyu mwanya.
Rutahizamu usatira aca ku ruhande, Noah Emeran, ahamya ko yari abizi ko azakinira u Rwanda biturutse ku babyeyi be, yemeza ko ubu aribwo yiteguye gufasha ikipe y`igihugu y`u Rwanda.

Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi", ,yagizwe umwe mu batoza bungirije mu ikipe ya Gasogi United, aho agiye gufatanya n` umutoza mukuru Ayiekoh Lukula.