
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) irizeza abasaba uburyo bushya bwo gushyingura cyangwa gutwika imirambo y’abitabye Imana, ko uyu mushinga wamaze kugezwa ku Nama y’Abaminisitiri kugira ngo izawufateho umwanzuro.
Ibi MINALOC ibitangaje nyuma y’uko Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa, atanze igitekerezo kuri X avuga ko ubu ari cyo gihe cyo gutangira gutekereza ku gutwika imirambo kuko amarimbi arimo irya Rusororo yuzuye, ndetse n’ikiguzi cyo gishyingura kikaba gihanitse.
Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa yanditse ku rukuta rwe rwa X agira ati “Namenye ko muri hegitare 18 zagenewe irimbi rya Rusororo, ahamaze kuzura kugeza ubu hangana na hegitare 16, ubutaka bwo gushyinguramo bwabaye buto nyamara abitaba Imana bo barushaho kwiyongera.”
“Ikijyanye n’ibiciro byo gushyingura abitabye Imana na cyo gikwiye kwitonderwa kuko inyigo yiswe Community Scorecard yo muri 2019 yagaragaje ko kubona aho gushyingura bihenze cyane”.
Ati “Dukeneye gutangira kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo gushyingura mu cyubahiro kandi buhendutse, ariko twibuka no guteganyiriza ubutaka abazabaho mu gihe kizaza.”
Gutwika imirambo(byitwa Cremation) ni bumwe mu buryo bwo gushyingura abapfuye buteganywa n’Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo yaryo ya 28.
Umujyanama wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu bijyanye n’amategeko, Jean Baptiste Kayiranga, avuga ko umushinga w’Iteka rigena uburyo bwo gushyingura abitabye Imana wamaze kugezwa ku Nama y’Abaminisitiri kugira ngo izawufateho umwanzuro igihe nikigera.
Uyu mushinga uteganya uburyo butatu, ari bwo gutwika umurambo, gushyingura mu gitaka gusa mu buryo busanzwe bwa gakondo, aho mu mva nta makaro cyangwa sima bikoreshwa, ndetse no gushyingura mu nzu zabugenewe aho imirambo iba igerekeranye ari myinshi igana hejuru.
Ubu buryo bwo kugerekeranya imirambo bufasha iyabanje gushyingurwa gutanga umwanya wo gushyiramo indi y’abitabye Imana vuba, kuko iba yatewe ibinyabutabire bituma yihutira gushanguka.
Jean Baptiste Kayiranga avuga ko mu Mujyi wa Kigali hashobora kuba inzu nka 3 gusa zishyingurwamo abitaba Imana bose aho kujyanwa i Rusororo n’ahandi, nk’uko bikorwa mu mijyi myinshi y’i Burayi.
Akomeza agira ati “Umushinga wo urimo gusuzumwa biri mu nzira nziza kandi n’uko gutwika imirambo birimo, umushinga wohererejwe Inama y’Abaminisitiri kugira ngo izawusuzume, urumva rero ntabwo biri kure.”
Kayiranga avuga ko bidakwiye kuba abaturage muri rusange barafashe umuco wo gushyingura mu mva zikurungiye n’isima cyangwa zubakishijwe amakaro kuko zidasaza vuba ngo zitange umwanya w’abandi baza gushyingurwa muri uwo mwanya.
Imva y’umuntu washyinguwe mu gitaka gusa nyuma y’imyaka 5-10 iba yamaze kuba igitaka mu kindi, mu gihe imva zubakishijwe amakaro zirenza imyaka 20 zitarasaza ngo zivange n’igitaka.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu mwaka ushize wa 2025 bwagaragaje ko mu bantu ibihumbi 12 babajijwe ku bijyanye no gutwika imirambo, abatarenga 3,800 ari bo bonyine bashyigikiye iyo gahunda, n’ubwo na bo batabyemera 100%.
Mu badashyigikiye gutwika imirambo y’abitabye Imana harimo abo mu Idini rya Islam, n’ubwo bo amarimbi y’ababo adashobora kuzura ngo hafungwe, kuko bashyingura ahantu hato cyane hangana n’umubiri w’uwitabye Imana.
Ubu buryo bushyigikiwe cyane na Leta y’u Rwanda kuko butuma ahashyinguwe mu myaka 10 ishize, umuntu aba yarahwanye n’igitaka, hakaba hongera gucukurwa hagashyingurwa abandi.
Abayisilamu kandi nta muntu wabo bashobora kwishyurira uburuhukiro(morgue) kuko akimara gushiramo umwuka bahita bajya kumushyingura, nta sanduku ndetse nta n’ibikoresho byo kubaka imva nk’amakaro, amatabafari, sima, fer a beton n’ibindi bashobora gukenera.
Icyo bakenera cyonyine ni ibitambaro by’umweru bazingiramo umurambo utagira ikindi kintu na kimwe wambaye, bakawupfuka wose, bakawushyira mu mva y’igitaka gusa babanje kurambikaho utubaho, ku buryo hari umuntu ushobora gushyingurwa hatanzwe amafaranga y’u Rwanda atarenga ibihumbi 10.
Sheikh Omar Iyakaremye, Umwe mu bayobozi b’Idini rya Isilamu, avuga ko amarimbi y’ababo bapfuye yo adateze kuzura kuko ubutaka buriho imva bashyinguyemo mu myaka 10 ishize, ubu bwakongera bugacukurwamo izindi nshya.
Sheikh Iyakaremye“Ni na yo mpamvu gushyingura kw’abayisilamu bitabagoye, i Nyamirambo urabizi ko bahagaritse kongera kuhashyingura, hari ababyitiranyije batubuza natwe kujyayo, ariko turababwira tuti ‘irimbi kuri twebwe riracyahari ryo guhambamo kandi ni hanini cyane, nitunagera ku iherezo tuzongera dutangirire aho twahereye.”
Kugeza ubu u Rwanda rupfusha abaturage barenga ibihumbi 50 buri mwaka nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Ibarurshamibare(NISR), aho buri muturage ashyingurwa mu mva iri ku buso bwa metero kare 6, bivuze ko Igihugu gihomba hegitare 30 zo gushyinguramo abantu buri mwaka.