Mu gihe ubuhinzi bukomeje kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda, Leta irimo gushaka uburyo bushya bwo gufasha abahinzi kubona inguzanyo, aho umusaruro wabo uzajya ubabera ingwate. Ibi bikaba byitezweho guhindura imyumvire y’abaturage ku buhinzi, bukava ku rwego rwo kwihaza gusa bukaba umwuga utanga inyungu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, avuga ko hari imikoranire iri gushyirwamo imbaraga hagati ya Leta n’inzego z’imari zirimo amabanki, hagamijwe korohereza abahinzi kubona igishoro, bakongera umusaruro kandi bakawugeza ku masoko bafite icyizere cy’uko ubuhinzi bushobora kubateza imbere.
Ati: “Turimo gukorana n’amabanki n’izindi nzego kugira ngo umusaruro w’abahinzi uzajye ubabera ingwate, bibafashe kubona inguzanyo no kongera umusaruro ufite isoko.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, bamwe mu bahinzi bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye, zirimo kubona amasoko yizewe ndetse n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, bikabangamira inyungu zituruka ku musaruro wabo.
Jean Baptiste Dushimiyimana, umwe mu bahinzi, agaragaza ko kubura amasezerano ahamye n’abaguzi bituma bahora mu gihirahiro ku hazaza h’umusaruro wabo.
Ati: “Iyo nta masezerano dufitanye n’abaguzi, ntitumenya igiciro tuzagurishaho, bigatuma duhinga tudafite icyizere cy’inyungu.”
Yongeyeho ko guhinga mu byiciro ari zimwe mu ngamba bafashe nk’abahinzi kugirango babashe guhinga ariko banasagurira amasoko.
Ati: “Ingamba twafashe ni ukudahingira rimwe, tugahinga icyiciro kimwe, bityo bimwe bikera ibindi biri hafi kugirango igihe cyose ku isoko duhore dufite umusaruro ujyayo”
Ku rundi ruhande, hari abahinzi batangiye gutera intambwe ishimishije, berekeza ku buhinzi bukorera ku isoko. Ildephonse Nzabandora uhinga urusenda mu karere ka Rwamagana, avuga ko bageze ku rwego rwo guhinga bafite amasoko bazi neza.
Ati: “Twe tugeze aho duhinga tugamije isoko, dufite n’abaguzi badahinduka, bigatuma tubona inyungu ihamye, ibi kandi bituma buri wese atangira azi neza aho azagemura umusaruro we”
Imibare iheruka igaragaza ko ubuhinzi bukomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda. Mu mwaka wa 2025, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 3%, mu gihe uru rwego rutanga akazi ku banyarwanda basaga 60%.
Ibi bigaragaza ko gushyigikira abahinzi, cyane cyane binyuze mu kuborohereza kubona inguzanyo no kubona amasoko ahamye, bishobora kurushaho kuzamura iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye.
