Umukinnyi w`umunyarwanda, Aaron Murenzi, wakiniraga ikipe ya KRC Genk yo mu Bubiligi, yateye indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Levante UD, izakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga).

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, Levante UD yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije uyu mukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu, ukomeje kugaragaza ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru w’u Burayi.
Murenzi, w’imyaka 18, yashyize umukono ku masezerano azamubera intangiriro y’urugendo rwe muri iyi kipe yo muri Espagne. Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere azatangirira mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 23 ya Levante, mbere yo guhatanira umwanya mu ikipe nkuru.
Uyu mukinnyi yageze muri Levante nyuma yo kwitwara neza muri KRC Genk, na yo imuvanye muri RSC Anderlecht, aho yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe yo mu Bubiligi.
Aaron Murenzi akomoka mu muryango usanzwe uzwi mu mupira w’amaguru, kuko ari mwishywa wa Ndayishimiye Mike Trésor, umukinnyi ukomeje kwifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ndetse na Ndayishimiye Karl Matteo, wamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y`uRwanda.
Ku rwego mpuzamahanga, Murenzi yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bubiligi y’abatarengeje imyaka 17. Nubwo ari uko bimeze, aracyafite uburenganzira bwo guhitamo igihugu azakinira mu rwego rw’amakipe makuru, icyemezo gitegerejwe n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Bubiligi.
Kujya muri Levante UD bifatwa nk’intambwe ikomeye kuri uyu Munyarwanda ukiri muto, kuko agiye kubona amahirwe yo gukomeza gukurira mu marushanwa akomeye, mu cyerekezo cyo kuzagera ku rwego rwo gukinira ikipe nkuru no kwigaragaza muri La Liga.