
Ishyirahamwe ry`umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sport na APR uzabera kuri stade Amahoro.
Ni nyuma y’ibiganiro byahuje ikigo QA Venue Solutions gishinzwe stade Amahoro na Ferwafa.
Ibi bitangajwe mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza aho umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ugomba guhuza amakipe y’abacyeba APR FC na Rayon Sport uzabera.
Guhera mu ntangiriro y’iki cyumweru ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa n’ikigo QA Venue Solutions gishinzwe Stade Amahoro, bari bamaze iminsi mu biganiro bigamije kureba uburyo umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Amakuru aturuka muri Ferwafa, avuga ko gutinda kwemeza ikibuga kizakira umikino wa nyuma byaturutse ku kudahuza ku biciro byo gukoresha Stade Amahoro kuri uwo mukino.
Ku gicamunsi cyo kuwa 20 Gicurasi, habura iminsi itatu ngo uyu mikino ube, ni bwo FERWAFA yemeje ko umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera muri Stade Amahoro, Ukazaba kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026.
Ni amakuru meza ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko uyu mukino uhuza amakipe afite ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda (APR na Rayon Sport) utegerejwe na benshi.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wo mu mwaka w’imikino ushize, wahuje Rayon Sport na APR FC wabereye kuri stade Amahoro i Remera, ku itariki 4 Mata 2025.
Uwo mukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sport ibitego bibiri ku busa, umukino uheruka guhuza amakipe ya APR FC na Rayon Sport kuri stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wa shampiyona (championnat) wabaye kuri tariki 2 Gicurasi 2026.

Ikipe ya Rayon Sport iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro mu mwaka wa 2023, mu mukino wa nyuma wabereye kuri stade Huye, Rayon Sport yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa. Icyo gihe ikipe ya Rayon Sport yatozwaga na Haringingo Christian Francis, ari nawe mutoza wayo muri uyu mwaka.