
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashyize John Chrysostom mu mwanya wa Minisitiri w’uburezi na Siporo by'agateganyo, asimbuye umugore wa Perezida Museveni, bivugwa ko atashoboye kurahirira izi nshingano yaherukaga guhabwa, ku mpamvu z’uburwayi.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ibiro bishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Uganda, rivuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n'Ingingo ya 99 (1) y'Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Uganda, Nyakubahwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagize John Chrysostom Muyingo, Minisitiri w’Uburezi na Siporo by’agateganyo, mu gihe uwahawe izi nshingano atarazitangira.”
Janet Museveni, niwe wari wagizwe Minisitiri w’uburezi na Siporo, ariko birangira atarahiriye izi nshingano kuko atashoboye kwitaba Inteko nkuko biteganywa n’amategeko, ko mbere yo kurahira buri wese uri muri Guverinoma agomba kwitaba Inteko Ishinga amategeko haba imbonankubone cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bikomeje kuvugwa ko ubuzima bw’uyu mubyeyi budahagaze neza, n'ubwo hadatangazwa uko ameze ubu, gusa ntaheruka kugaragara mu ruhame ndetse n’igihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriraga kuyobora Uganda muri manda ya 7, ntiyitabiriye uyu muhango wabaye ku itariki 7 Gicurasi 2026.