
Ubushyuhe bukabije bumaze iminsi bwibasiye abaturage bo muri Espagne, Ubufaransa n’Ubwongereza bugiye kwimukira mu bice byo mu burasirazuba bw’u Burayi, aho abahanga mu iteganyagihe bo mu Budage no muri Repubulika ya Tchèque baburiye abaturage, bavuga ko hateganyijwe ubushyuhe bukabije cyane.
Inkuru ya BBC.com iravuga ko mu Budage, kuri uyu wa kane hari hateganyijwe ubushyuhe bushobora kugera kuri 40°C mu bice bimwe byo mu burengerazuba no mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu, naho ku wa Gatanu bukazaba bwinshi mu gihugu hose.
Muri Repubulika ya Tchèque, kuri uyu wa kane ubushyuhe bwari buri hejuru ya 30°C mu bice byinshi by'igihugu, bikaba biteganyijwe ko ku wa Gatanu n'impera z'icyumweru bushobora kuzamuka bukagera hafi ya 40°C mu duce tumwe na tumwe. Hashyizweho impuruza y'ubushyuhe bukabije kubera ingaruka bushobora kugira ku buzima bw'abaturage.
Mu Bufaransa, Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu yatangaje ko urwego rushinzwe kuburira abaturage mu birebana n’ubuzima rwongerewe ubushobozi hagamijwe kongera abakozi mu bitaro no kurinda abantu bafite ibyago byinshi byo kugirwaho ingaruka n’ubushyuhe bukabije.
Minisitiri w’Ubuzima Stéphanie Rist yavuze ko ubu hatangiye kugaragara impfu z’abakiri bato zifitanye isano n’ubushyuhe bukabije, kimwe n’iz’abageze mu zabukuru.
Umuyobozi wa gahunda z’Umuryango w’Abibumbye zerekeye imihindagurikire y’ibihe, Simon Stiell, yavuze ko “ubu bushyuhe bukabije buri kwibasira u Burayi bugaragaza neza ingaruka z’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.”
Yasabye ko hihutishwa ikoreshwa ry’ingufu z’isubira, amashyamba akabungwabungwa ndetse hanongerwa ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, yavuze ko umubare w’abapfa mu mujyi wa Paris urimo kwiyongera nyuma y’iminsi myinshi imaze irangwa n’ubushyuhe bukabije.
Yagize ati: “Ntitugomba kwibwira ko ingaruka z’ubu bushyuhe zitazatugeraho. Ntekereza cyane cyane ku rubyiruko. Ejo nimugoroba ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, nabonye abantu bagera ku 100 biruka mu muhanda. Mu by’ukuri ibyo si byo.”
Yakomeje avuga ati: “Nta cyo byaba bitwaye gufata iminsi mike yo kuruhuka imyitozo ngororamubiri, muri iki gihe cy’ubushyuhe bukabije.”

Andi makuru avuga ko umwana w’imyaka itatu yasanzwe yapfiriye mu modoka mu gace ka Paris, nyuma y’iminsi mike, mu gihe kandi hari abandi bana babiri bato, na bo basanzwe bapfiriye mu modoka y’umuryango wabo mu mujyi wa Carpentras wo mu majyepfo y’Ubufaransa.
Mu mujyi wa Rennes wo mu majyaruguru y’uburengerazuba, Professeur Louis Soulas, uyobora ishami ryakira indembe n’impanuka, yavuze ko abantu batanu cyangwa batandatu bapfiriye mu ngo zabo muri ako karere kubera ubushyuhe bukabije.
Yavuze ko abashinzwe ubutabazi bagiye kubareba nyuma y’uko batitabaga telefoni mu gihe hakorwaga igenzura ry’imibereho yabo. Yagize ati: “Si abasaza cyane gusa; harimo n’abafite imyaka 60 kuzamura.”
Umujyi wa Rennes wanditse amateka yo kugira igipimo kiri hejuru cy’ubushyuhe aho cyageze kuri 40.6°C ku wa mbere, ariko ku wa Kabiri bwahise burenga bugera kuri 41°C, aho igipimo nk’iki cyaherukaga mu mwaka wa 2022.
Imihindagurikire y’ikirere ikomeje gutuma ubushyuhe bwiyongera ku isi yose, cyane cyane mu Burayi. Nk’uko ikigo Copernicus Climate Service kibitangaza, u Burayi ni wo mugabane urimo gushyuha vuba kurusha indi, ku kigero kiri hafi inshuro ebyiri z’impuzandengo y’isi.
Ibi bituma habaho:
• Kwiyongera kw’igipimo cy’ubushyuhe bukabije mu mpeshyi
• Amazi agenda aba make
• Kwiyongera kw’inkongi z’umuriro kandi zikomeye

Mu mwaka ushize wa 2025, hegitari zirenga miliyoni imwe z’amashyamba zarahiye mu Burayi, cyane cyane muri Espagne.
Umuhanga mu iteganyagihe (meteorologist) wo mu Butaliyani, Lorenzo Tedici yagize ati: “Iminsi yo muri Kamena yo mu kinyejana gishize yarangwaga n’ubushyuhe bwa 32°C ku manywa n’amajoro akonje ku rugero rwa 17°C. Ibyo byararangiye.”
Yakomeje agira ati: “Twamaze kumenyera ubushyuhe bukabije ku buryo uyu munsi kumva ko hateganyijwe 34°C bifatwa nk’inkuru nziza.”