
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ubushyuhe bukabije bushobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga kubera ko bubabuza gukora imyitozo ngororamubiri, banatanga inama z’uburyo umuntu yakomeza kuyikora atekanye.
Christian García-Witulski, impuguke mu bushakashatsi ku mibereho n'ibidukikije muri Kaminuza Gatolika ya Argentine, avuga ko "Kugenda n'amaguru, gutwara igare, gukora imyitozo ngororamubiri hanze ndetse n'ibikorwa bya buri munsi nko kujya ku kazi n'amaguru, mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi birushaho kugorana kandi ntibyorohere umubiri."
Akomeza ati “ariko nanone, iyo umuntu agabanyije imyitozo igihe cyose yumvise hashyushye cyane, bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara zitandura kandi z’igihe kirekire”.
García-Witulski na bagenzi be, batangaje ibyavuye mu bushakashatsi baherutse gukora, bagaragaza ko izamuka ry'ubushyuhe riterwa n'imihindagurikire y'ikirere rishobora gutuma abantu bagabanya imyitozo ngororamubiri, bigashyira ubuzima bw’abatuye isi mu kaga. Bavuga kandi ko abantu babarirwa hagati ya 470,000 na 700,000 bashobora gupfa imburagihe buri mwaka bitarenze umwaka wa 2050.
Icyakora batanze inama ku batuye isi, z’uburyo bwiza bwo gukomeza imyitozo ngororamubiri no mu gihe hari ubushyuhe bukabije
1. Gukora imyitozo ngororamubiri hakiri kare cyangwa ku mugoroba
Impamvu batanga inama yo gukora imyitozo muri aya masaha y’umunsi, ni uko ari igihe ikirere kiba gihehereye cyangwa se gikonje.
2. Kugenzure igipimo cy'ubushyuhe bwo mu kirere (humidity)
Uburyo bwa mbere umubiri ukoresha ugabanya ubushyuhe bwawo ni ukumuka kw’ibyuya (bikumira ku ruhu). Iyo hari ubushyuhe bwinshi, ibyuya bisohoka mu mubiri ntibihita byumuka neza ku ruhu, bigatuma umubiri utabasha kugabanya ubushyuhe bwawo uko bikwiye.
Niyo mpamvu no gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe hari akayaga ari byiza, naho kuyikorera ahantu hafunze kandi hatinjira umwuka mwiza uko bikwiye bikongera ingaruka z'ubushyuhe bukabije.
3. Gabanya igihe wamaraga ukora imyitozo
Mu gihe ubona ko hari iminsi ubushyuhe bwakabije kuba bwinshi, ni byiza ko wagabanya igihe umara ukora imyitozo cyangwa se ugafata ikiruhuko.
Umushakashatsi García-Witulski, kuri iyi ngingo agira ati: "Rimwe na rimwe, gukora urugendo rugufi n’amaguru mu gitondo cyangwa gukora imyitozo yoroheje mu nzu, ni byo byiza kandi bitanga umutekano ku buzima, kurusha guhatiriza umubiri ukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo gusa ubashe kubahiriza gahunda isanzwe."
Ubushyuhe bwinshi butera umubiri kunanirwa vuba, kubira ibyuya byinshi, kuzungera no kumva utamererewe neza, ndetse bukaba bwanatuma umuntu adasinzira neza, bikamuviramo guhurwa gukora imyitozo ngororamubiri.
4. Kwisukaho amazi
Abahanga mu bijyanye n’imyitozo ngoroamubiri, bavuga ko "iyo wisutseho amazi ku ruhu rukumuka, icyo gihe aba akoze umurimo uhwanye n'uwo ibyuya bikora mu kugabanya ubushyuhe bw'umubiri."
Ibi kandi bifasha umubiri kohereza amaraso ahagije mu mikaya bityo ikanabona umwuka wa oxygène.
5. Kugabanya ubushyuhe bw’umubiri mbere yo gukora imyitozo
Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umubiri ubanje gukonja, ushobora kwihanganira ubushyuhe igihe kirekire mbere y'uko bugera ku rwego rwateza ikibazo.
Bimwe mu byafasha umubiri kugabanya ubukonje ni ibi bikurikira:
• Kunywa amazi akonje cyane cyangwa arimo barafu
• Kwiyuhagira amazi akonje mbere y'imyitozo
• Kuguma ahantu hakonje mbere yo gusohoka ngo ujye mu myitozo ngororamubiri
6. Kumenyereza umubiri ubushyuhe buhoro buhoro
Ibi bivuze ko umuntu atangira akora imyitozo ahereye ku yoroheje, akagenda ayongera buhoro buhoro, bigatuma umubiri umenyera, bityo umubiri ugashobora kwihanganira ubushyuhe kandi bikagabanya ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'ubushyuhe bukabije.
7. Menya igihe usabwa kuba wahagarika imyitozo ngororamubiri
Mu gihe wiyumvaho ibi bimenyetso usabwa kuba uhagaritse imyitozo:
Kuzungera cyangwa kumva isi izenguruka, kuribwa umutwe cyane, kugira isesemi cyangwa kuruka, gucika intege bikabije, kumva umutima utera cyane bidasanzwe, kumva usa n’ubuze ubwenge cyangwa kutabasha gutekereza neza.
Mu gihe wiyumviseho kimwe muri ibyo bimenyetso, usabwa kujya ahantu hakonje, kunywa amazi, nyuma y’aho iyo bidakemutse vuba wihutira kugana kwa muganga ukitabwaho.

Inama y'ingenzi: Mu gihe cy'ubushyuhe bwinshi, ntugomba guhagarika gukora imyitozo ngororamubiri burundu, ahubwo icy’ingenzi ni uguhindura igihe wakoreragaho imyitozo, kugabanya ubwinshi bwayo n'uburyo uyikora kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza kandi ubashe kwirinda ingaruka z'ubushyuhe bukabije.