
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, abinyujije kuri X (yahoze yitwa Twitter), yatangaje ko u Rwanda rwubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa La Haye kandi rwemera ko iki kibazo kirangiye.
Yagaragaje kandi ko uru rubanza rwari rukomeye ndetse ko rushobora gufatwaho imyanzuro itandukanye mu rwego rw’amategeko nk’uko byavuzwe n’umwe mu bacamanza Prof. Mohamed Abdel Wahab.
Muri iyo myanzuro harimo n’uw’uko inyandiko z’ihererekanyabubasha zo mu Ugushyingo 2024, u Bwongereza bwashingiyeho, zitahinduye mu buryo bwemewe n’amategeko gahunda z’imikoranire mu by’imari hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, rushingiye ku mahame mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bugirira inyungu impande zombi.
Urukiko rw’Ubukemurampaka rwanzuye ko u Rwanda rutazishyurwa amafaranga n’u Bwongereza mu kirego cyari gishingiye ku buryo amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda yasheshwe.
Uyu mwanzuro watangajwe kuwa mbere tariki 01 Kamena. Inteko iburanisha yari igizwe n’akanama nkemurampaka k’abantu batatu, bemeje ko u Rwanda rutazahabwa amafaranga rwasabaga u Bwongereza.
Uwari ukuriye ako kanama ni Peter Tomka wo muri Slovakia akaba yarahoze ari Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, undi ni Professor Dr. Mohamed Abdel Wahab wo mu Misiri na Joan Donoghue wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe wayoboye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera.
Guverinoma y’u Rwanda yari yareze u Bwongereza isaba indishyi zirenga miliyoni 100 z’amapawundi (£100m), ivuga ko bwarenze ku mabwiriza y’amasezerano yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, yasheshwe na Keir Starmer nyuma gato yo kujya ku butegetsi.
Ni amasezerano yari yarashyizweho umukono na guverinoma y’Abaconservateurs yari iri ku butegetsi mbere, yari agamije ko u Bwongereza bwishyura u Rwanda kugira ngo rwakire abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, yari yabwiye urukiko ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga menshi rwitegura iyo gahunda, ariko ko u Bwongereza “bwagerageje guhunga inshingano zabwo zishingiye ku mategeko”.
Yongeyeho ko u Bwongereza butigeze bumenyesha u Rwanda mbere y’igihe ko bugiye guhagarika ayo masezerano, ahubwo abayobozi b’u Rwanda babimenye babisomye mu bitangazamakuru.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yari yashyizeho iyo gahunda kugira ngo ibuze abantu kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko banyuze mu muyoboro wa English Channel bakoresheje ubwato buto.
Iyi gahunda yari yatangajwe bwa mbere mu 2022 n’uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe, Boris Johnson, yari igamije ko abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, boherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho dosiye zabo zisuzumirwa.
Indege ya mbere yari iteganyijwe gutwara abo bantu mu 2022 yahagaritswe iminota mike mbere yo guhaguruka nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (European Court of Human Rights), ibintu byakurikiwe n’imanza nyinshi mu nkiko zo mu Bwongereza.
Mu 2024 hatangijwe gahunda yo kwimura ku bushake abantu basabwe kuva mu Bwongereza nyuma yo kwangirwa ubuhungiro, bagahabwa kugeza ku mapawundi 3,000 kugira ngo bimukire mu Rwanda. Abantu bane gusa ni bo bakiriwe n’u Rwanda muri iyi gahunda.
Guhagarika iyi gahunda byari bimwe mu byo ishyaka “Labour” ryo mu Bwongereza ryari ryasezeranyije abaturage mbere y’amatora rusange yo mu mwaka wa 2024, ndetse Keir Starmer amaze kujya ku butegetsi yatangaje ko iyo gahunda “yapfuye kandi yashyinguwe”.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko Guverinoma yakomeje gukora amavugurura agamije kugenzura imipaka yayo, kugabanya impamvu zituma abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, no kongera umubare w’abasubizwa mu bihugu byabo badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza.