
Imihindagurikire y’ibihe ikomeje gushyira igitutu ku bukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibishingira ku buhinzi, aho kugwa nabi kw’imvura, amapfa n’imyuzure bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ibihingwa, imibereho y’abaturage n’umutekano w’ibiribwa.
Mu gushaka ibisubizo birambye, u Rwanda ruri mu bihugu bishishikariza amahanga kongera ishoramari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu ngamba zigaragaza uburemere bw’iki kibazo, u Rwanda rukeneye miliyari 12 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda yarwo yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze umwaka wa 2035, ugereranyije n’ingano yari kugerwaho iyo hatabaho ingamba nshya zo kuyigabanya.
Iyi gahunda iri muri gahunda ya gatatu y’igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC 3.0), isaba ishoramari rinini mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubuhinzi, ubwikorezi, inganda n’amashyamba. Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko u Rwanda rukeneye ubufasha mpuzamahanga n’ishoramari kugira ngo rushobore kuyishyira mu bikorwa.
Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, ku wa 12 Ugushyingo 2026, yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byibanze ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, byabereye i Antalya muri Türkiye, ku ruhande rw’inama mpuzamahanga ya COP31.
Ibi biganiro byateguwe na Rwanda Green Fund, bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukurura ishoramari mu buhinzi burambye, kongera ubushobozi bw’abahinzi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gushimangira umutekano w’ibiribwa.
Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko hakenewe uburyo bw’imari bworohereza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagaragaje kandi ko ishoramari ridakwiye gusuzumwa hashingiwe ku gihugu umushinga uherereyemo, ahubwo ko rikwiye gushingira ku bushobozi n’agaciro k’umushinga ubwawo.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ingufu zisubira, ubwikorezi bukoresha amashanyarazi n’iterambere ry’imijyi irengera ibidukikije biri mu nzego zifite amahirwe y’ishoramari.
Mu bindi byagarutsweho muri COP31, u Rwanda rwagaragaje ko rushaka ubufatanye mpuzamahanga mu kubona inkunga y’imari ihamye kandi yoroshye kugeraho, kugira ngo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishobore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bitabanje kwikorera imyenda iremereye.
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku kamaro ko gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali Amendment, agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons (HFCs), ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha kandi igira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’Isi.
U Rwanda ruvuga ko gushyira mu bikorwa neza aya masezerano bishobora gukumira izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi ku kigero cya dogere 0.5 Celsius bitarenze umwaka wa 2100.
Iyi nama ya COP31 ibera i Antalya muri Türkiye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, ikaba ari urubuga ibihugu bikoresha mu kuganira ku buryo bwo kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera inkunga y’imari no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga.