
Muri rusange, Indwara y'impyiko ni uburwayi butuma zitakaza ubushobozi bwo gukora neza. Ubusanzwe, impyiko zishinzwe umurimo wo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n'amazi arenze urugero mu mubiri biciye mu nkari, zikanafasha kugenzura umuvuduko w'amaraso.
Inzobere mu buvuzi bw’impyiko zisobanura ibimenyetso by’indwara z’impyiko, zigasaba ubyibonyeho kwihutira kugana muganga.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika inkari zirimo amaraso, kubyimba ibirenge, amaguru cyangwa mu maso, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyungugu mu maraso, kuribwa igice cyo hasi mu mugongo no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.
Inzobere mu kuvura indwara z’impyiko zivuga ko mu bitera impyiko kudakora neza harimo ibitaziturukaho ubwazo nk’indwara zifata umubiri nyuma zikazafata n’impyiko (pre-renal), ibituruka ku mpyiko ubwazo (renal) n’ibiza nyuma y’uko impyiko zifatwa (post-renal).
Ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho
Mu bintu bishobora gutera indwara z’impyiko ariko bidaturutse ku mpyiko ubwazo, harimo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw’amaraso, nko kuruka cyane, kunanirwa k’umutima, gucibwamo (diarrhee), diyabete no gutakaza amaraso menshi nko mu bihe by’impanuka.
Uko kugabanuka kw’amaraso bituma ajya mu mpyiko agabanuka ntizibashe kuyungurura neza imyanda yo mu maraso hanyuma bikazitera uburwayi.
Ibituruka ku mpyiko ubwazo
Mu ndwara z’impyiko ziterwa na zo ubwazo, harimo indwara ya kanseri n’indwara ziterwa n’ubwirinzi bw’umubiri ubwawo (maladie auto-immune).
Umuntu ufite ubwo burwayi, umubiri we ukora abasirikare barwanya ibice by’umubiri noneho bigatera ibyo bice kwangirika cyangwa gukora nabi kandi mu bice by’umubiri impyiko na zo zirimo.
Ibiza nyuma y’uko impyiko zifatwa
Impyiko ubwazo iyo zirwaye akenshi inkari zidasohoka ngo zijye hanze, uko kugumamo bikaba bitera ubundi burwayi bwazo ndetse n’ubw’ibindi bice byo hanze yazo ariko bifatwa nk’inzira y’inkari.
Mu bishobora gutuma ibyo bice bidakora neza harimo kanseri zibasira uruhago rw’inkari, kanseri ya prostate, igituntu, rubagimpande, n’ubwandu butandukanye bushobora gufunga inzira y’inkari.
Inzobere mu buzi bw’impyiko zishishikariza abantu bose kwisuzumisha indwara z’impyiko cyane cyane abafite uburwayi bwabakururira ibyago byo kurwara impyiko.
Amakuru dukesha urubuga rw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) agaragaza ibyo umuntu yakora akirinda indwara z’impyiko:
Gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi
Kwisuzumisha buri gihe isukari yo mu maraso
Kugenzura umuvuduko w’amaraso
Gufata amafunguro adateza ibibazo umubiri wibanda ku mboga n’imbuto
Kunywa amazi ahagije, wirinda inzoga n’ibindi binyobwa byiganjemo isukari
Kwirinda itabi
Kwirinda gufata imiti utandikiwe na muganga
Kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka na buri gihe cyose wumva utameze neza.