Shema Ngoga Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’amezi 13 yari amaze ayoboye uru rwego.

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, Shema yagejeje ku nteko rusange ya FERWAFA ibaruwa imenyesha ko yeguye ku nshingano zo kuyobora iri shyirahamwe. Ubu bwegure bwe bwahise butangira gukurikizwa.
Mu butumwa bwe, Shema yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku bunyangamugayo n’imyitwarire ye bwite, ashimangira ko yizeye ko kwegura kwe bizafasha FERWAFA gukomeza imirimo yayo nta nkomyi.
Yagize ati: “Natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bukurikizwa muri ako kanya. Ni icyemezo cyafashwe mu bunyangamugayo bufite aho buhuriye n’imyitwarire yanjye bwite.”
Yakomeje avuga ko icyemezo yafashe kigamije kurinda ubusugire bwa FERWAFA, gukomeza icyizere abantu bafitiye iri shyirahamwe no gutuma ibikorwa byaryo bikomeza nta mbogamizi.
Shema yashimiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA bamugiriye icyizere bakamutora, Komite Nyobozi bakoranaga, abayobozi batandukanye, abafatanyabikorwa, ikipe y’igihugu, abafana ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwe. Yavuze kandi ko yiteguye gufasha mu ihererekanyabubasha kugira ngo imirimo ikomeze neza.
Ubwegure bwa Shema buje nyuma y’igihe yari amaze mu rubanza rujyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi yakoraga hanze y’umupira w’amaguru. Yaregwaga ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuvuzi akorera muri kompanyi ye Africa Medical Supplier.
Ku wa 22 Nzeri 2026, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa nyuma yo kwemeza amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’ubushinjacyaha. Muri ayo masezerano, ubushinjacyaha bwagaragaje ko yishyuye, busaba ko ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Amategeko ngengamikorere ya FERWAFA ndetse n’ibisabwa umuntu ushaka kuyobora iri shyirahamwe biteganya ko umukandida agomba kuba atarigeze ahamwa n’icyaha agafungwa igihe kirenze amezi atandatu. Ibi byatumye igihano Shema yakatiwe kigira ingaruka ku kuba yujuje ibisabwa bijyanye n’ubunyangamugayo.
Mu gihe yari amaze ayoboye FERWAFA, Shema yari yarashyize imbere gahunda yo kongera ubushobozi bw’amakipe, cyane cyane binyuze mu kuzamura amafaranga ahabwa amakipe yitwaye neza mu marushanwa.
Mu mwaka we wa mbere, ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo yahawe miliyoni 80 Frw, mu gihe amakipe umunani ya mbere yose yahawe ibihembo, aho iya munani yahawe miliyoni 10 Frw. Muri rusange, miliyoni 484 Frw zatanzwe mu bihembo muri uwo mwaka.
Mu zindi gahunda yakozeho, harimo gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu bashobora gufasha Amavubi ndetse no gutegura umwiherero w’Ikipe y’Igihugu mu Misiri.
Shema asezeye ku buyobozi bwa FERWAFA atarangije zimwe mu ntego yari yarihaye, zirimo gufasha Amavubi kubona itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, ari na cyo gikombe u Rwanda ruherukamo mu 2004, ndetse no kugera mu Gikombe cy’Isi cya 2030.
Nyuma y’ubwegure bwe, FERWAFA ikomeje kuyoborwa by’agateganyo na Me. Claudine Gasarabwe, wari usanzwe ari visi perezida wa mbere ushinzwe Imari n’ubutegetsi.